Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Harimo ababikora nk’ akazi ka buri munsi, dore ibihugu bikorerwamo uburaya kurusha ibindi ku Isi , icya 7 cyatunguye benshi

 

 

Uburaya ni umwe mu myuga irambye cyane ku Isi kuva mu isezerano rya kera muri Bililiya kugera ku gihe ubwami bw’Abaromani bwari ku gasongero k’ubuhanganjye ku Isi gukomeza n’ubu uyu mwuga wakwiriye hose ndetse utunze abatari bake.

Inkuru mu mashusho

 

Ingingo ishimangira iki gitekerezo ni uko nibura buri mwaka ababarirwa muri miliyoni 3 baturutse ku migabane yose y’Isi bakora ingendoshuri zigamije imibonano mpuzabitsina. Abakora izi ngendoshuri baba baturutse cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za America n’u Burayi berekeza mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’ibyo mu burasiraziba bwo hagati, America y’Epfo no ku mugabane w’Afurika.Nubwo bimeze bityo, uburaya ntibwakunze kuvugwaho rumwe ku Isi by’umwihariko abanyamadini, abakomeye ku muco gakondo n’abanyapolitiki bamwe na bamwe ntibahwemye kubugaragaza nk’intandaro y’amakimbirane ndetse n’ikwirakwira ry’indwara zirimo SIDA ndetse n’izindi.

Dore ibihugu bikorerwamo uburaya cyane ku isi:

10. Dominican Republic: Kubera ko abaturutse muri Leta Zunze ubumwe za Amerika n’u Burayi boroherwa no kugera muri iki gihugu, bituma kiza ku mwanya wa 10 ku Isi. Nubwo uburaya butemewe muri iki gihugu, abari hagati y’ibihumbi 60 na miliyoni 1 bakora uburaya.

9. Cambodia: Batitaye ku itegeko rikakaye rihana ubusambanyi, Cambodia yakomeje kuba ahantu abakora urugendoshuri rushingiye ku mibonano mpuzabitsina bihebeye. Ibi bituma umubare munini w’abana b’abakobwa muri iki gihugu babyiruka nta wundi murimo bazi bityo kuhabona umukobwa w’isugi bikaba bigorana.

8. U Buhorandi (Netherlands): Ubusanzwe u Buhorandi ni igihugu kibereye ubukerarugendo kubera kamere yacyo no kuba gikikijwe n’amazi. Ikindi kandi mu Buhorandi uburaya buremewe ku mugaragaro by’umwihariko mu murwa mukuru Amsterdam, aho usanga umuntu ukorayo uburaya yinjiza nibura hagati y’amayero 35 n’100.

7. Kenya: Biratangaje kubona igihugu cyo muri Africa kuri uru rutonde. Gusa muri Kenya n’abana b’abakobwa bafite imyaka 12 bakora uburaya bitwaje ubukene. Imibare yerekana ko 30 ku ijana by’abakora uburaya baba baranduye virus itera sida kubera kudakoresha udukingirizo.

6. Philippines: Nubwo igihugu cya Philippines kitemera uburaya ariko kiza ku mwanya wa 6 ku Isi. Abakiriya benshi baza muri iki gihugu, baba ari abacuruzi bo muri Asia y’u Burasirazuba n’abo mu bihugu by’u Burayi na America. Abashakashatsi bakomeza bavuga ko hagati ya 40% na 60% bakorera ubukerarugendo muri iki gihugu buba bushingiye ku mibonano mpuzabitsina.

5. Columbia: Columbia na ho ni ahantu abashaka indaya bizera cyane. Iki gihugu kandi kiri mu bya mbere bikoresha ibiyobyabwenge bidatana n’uburaya. Umwihariko wa Columbia ni uko hari uduce twemerewe gukorerwamo uburaya ndetse tukagenzurwa mu buryo buzwi. Ikindi kandi ngo iyo umukiriya bamwishimiye bashobora kumugabanyiriza igiciro.

4. Indonesia: Abakiriya benshi baza muri Indonesia ku mpamvu z’imibonano mpuzabitsina baba bahanye amakuru bakoresheje ikoranabuhanga rya murandasi, ibi bigatuma Indonesia iba kimwe mu bihugu bikora uburaya mu buryo buteye imbere.

3. Espagne : Muri Espagne uburaya buremewe, ndetse ni na cyo gihugu cyo mu Burayi gikorerwamo uburaya cyane. Gusa igitangaje ni uko abagore benshi bakorera uburaya muri iki gihugu atari abenegihugu, ahubwo usanga bakomoka muri America y’Epfo. Imijyi izwi cyane mu buraya muri Espagne ni Ibiza, Barcelona na Madrid.

2. Brazil : Brazil ni igihugu giteye amabengeza by’umwihariko imicanga yo ku nyanja ishimisha benshi. Ubwiza bw’iki gihugu butuma gikundwa n’abakerarugendo ari naho baziramo abaje muri gahunda y’imibonano mpuzabitsina. Brazil yagaragaye nk’igihugu gifite indaya nyinshi mu gikombe cy’isi cyo muri 2006 ubwo Leta yagerageje kwima indaya icyuho ariko bikaba iby’ubusa.

1. Thailand : Uburaya buremewe ndetse ni umuco bakomeyeho mu gihugu cya Thailand. Bangkok niwo murwa mukuru w’uburaya ku Isi. Izina ‘Bangkok’s Red Light Region’ ryaramamaye ku Isi yose nk’agace kahariwe uburaya gusa. Guha ubwisanzure busesuye abakora uyu mwuga bituma abashaka gukora imibonano mpuzabitsina baturutse imihanda yose baza bagana iki gihugu bikanakigira icya mbere ku isi mu kugira umubare munini w’indaya.

Related posts