Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Hari kugenda havamo umwe umwe! Undi mukobwa wabaye igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda yasezeranye mumategeko

Urukundo aho ruri rurigaragaza ubundi rugasakara hose, abakundana bagahitamo kwibanira akaramata yaba mubibi cg ibyiza.

Akenshi mu Rwanda umunsi wo kuwa kane niwo abantu benshi bakunze gusezeraniraho imberr y’amategeko, ninako byagenze kuwa 17/08/2023 mumurenge wa Kagarama mumugi wa Kigali, Umutoniwase Linda wamamaye mu irushanwa rya Miss Rwanda mumwaka wa 2017 yasezeranye na Apotre Daniel Ruhinda unushumba wa Church of Life Rwanda.

Aba bombi basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya nyuma  imyaka itanu yose bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu Umutoniwase Linda yagarutsweho cyane mu itangazamakuru ubwo yitabiraga irushanwa rya nyampinga akegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri, icyo gihe Iradukunda Elsa niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, nawe kurubu wasezeranye  na Ishimwe Dieudonne  (Prince kid) mu mategeko wateguraga iryo rushanwa.

Dan Ruhinda ugiye kurushinga na Umutoniwase asanzwe ari umuyobozi w’itorero Church of Life Rwanda rikorera kuri Spot View Hotel muri Kicukiro, akaba n’umuvandimwe wa David Bayingana uri mu bashinzwe B&B FM-Umwezi.

Bikaba biteganyijweko ko bazakora ubukwe mumpera z’uyu mwaka wa 2023.

Related posts