Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Congo avuga ko igihugu cya Tchad kigiye gufasha Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC kurwanya n’ umutwe wa M23.
Aya makuru yemejwe n’ ishyaka riri mu atavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa TChad , ni nyuma y’ aho iri shyaka rishyize Itangazo hanze ryamagana ubutegetsi bw’ iki gihugu cyabo kuri icyo cyemezo bwafashe cyokohereza Ingabo zacyo muri Congo.
Amakuru avuga ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC ,ku Cyumweru yagiriye uruzinduko rwo mw’ ibanga rikomeye muri Tchad, ahageze asaba mugenzi we Ingabo zo ku mufasha kurwanya umutwe wa M23 umuzengereje, aya makuru akavuga ko Perezida wa TChad, Maréchal Mahamata Idriss Deby, yemeye ubwo busabe kandi ko Ingabo ze zinjira mu myiteguro.
Zasubiranyemo, Ingabo za Congo n’ iz’ u Burundi ,hari icyo zirimo gushinjanya
Perezida Tshisekedi yakoze iki gikorwa mu rwego rwo kugerageza amahirwe ye ya nyuma yo guhangana n’ umutwe wa M23. Ishyaka Front pour L’ Arternance et la Concorde au Tchad( Fact) mu itangazo iheruka gushyira ahagaragara ,rivuga ko iki gihugu kiri mu myiteguro yo kohereza muri DRC Ingabo. Iryo tangazo ryagiraga riti” Ishyaka ryacu riramenyesha abanyagihugu ko agatsiko ka gisirikare kari kwitegura kohereza Ingabo muri RDC”.
Muri iryo tangazo kandi iri shyaka ryibukije ko atari ubwo mbere Tchad yohereza Ingabo muri RDC ,kuko mu 1996 Maréchal na bwo yohereje ibihumbi by’ ingabo muri iki gihugu mu gihe habaga intambara ya mbere ya Congo yasize ikuyeho ubutegetsi bwa Perezida Mobutu Sese Seko. Iri shyaka kandi ryagaragaje ko kuba Leta ya Tchad igiye kohereza Ingabo zayo muri RDC bizatuma ikibazo kirushaho kuba ingutu. Ati” Ishyaka ryacu ,riramagana ryivuye inyuma iki Cyemezo kitagira icyo kizana usibye gusenya no kubabaza abaturage bo mu Karere.
Igihugu cya Tchad kije kiyongera mu bindi bihugu birimo Afurika Y’ Epfo,Malawi ,Tanzania , Ingabo z’ u Burundi bisanzwe bifite Ingabo zifasha igisikare cya Congo kurwanya abarwanyi b’ umutwe wa M23. Ndetse kandi harimo n’ imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo isanzwe na yo ifasha iki gihugu kurwanya uyu mutwe.
Gusa nubwo ibyo bihugu biza gufasha iki gihugu abasesenguzi bavuga ko ntacyo bifasha igihugu cya RDC kuko uyu mutwe wa M23 ntibiwubuza gukomeza gufata imijyi ikaze irimo n’ uwa Goma uheruka gufata none kuri ubu ukaba uri mu marembo ya Kinshasa.