Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu bikomeje guhitana abantu batari bacye ku isi , aho abagenda bahitanwa n’ indwara zikomoka kuri iki kibazo , bigatuma barushaho gushaka icyo bakora ngo bagabanye umubyibuho ukabije ugasanga bibateye ubundi burwayi butandukanye, mu gihugu cya Tanzania Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko abatuye Dar es Salaam 67.2% bugarijwe n’ umubyibuho ukabije, nk’ uko byatangajwe na Dk Pedro Pallangyo , Umuyobozi mukuru w’ ibitaro byitiriwe Jakaya Kikwete( JKCI) bivura indwara z’ umutima.
Umuyobozi mukuru w’ ibitaro avuga ko mu ubushakashatsi bwakozwe muri 2022 bwakorewe ku bantu 6, 691 basanze abagabo aribo bafite umubyiho ukabije kurusha abagore.
Ubu bushakashatsi bwa kozwe ku bantu bari hagati y’ imyaka 43 basanga abagabo aribo bafite ikibazo cy’ umubyibuho ukabije ugereranyije n’ abagore.
Mu kindi ubu bushakashatsi bwerekanye ko abantu barya ibiryo byo muri Ristora nibo basanze bafite ibibazo by’ umubyibuho ukabije ugereranyije nabarya ibiryo bitekeye byo mungo iwabo.
Ese ubundi umubyibuho ukabije uterwa n’ iki?
Nk’ uko byatangajwe na Healthline.com ngo ibiribwa birimo amavuta menshi nk’ ifiriti, ibinure , ibinyampeke , inyama cyane cyane izitukura , n’ ibindi bibazo birimo kudasinzira neza, kuryama amasaha menshi , kudakora siporo , ngo bishobora gutuma umuntu agira umubyibuho uri ku kigero kiri hejuru ari nabyo bishobora gukurura indwara zishamikiye kuri uwo mubyibuho ukabije.
Nk’ uko urubuga twavuze harugu rukomeza ruvuga ko hari byinshi wakora kugirango wirinde uyu mubyibuho ukabije birimo.
Kumenya uburyo umubiri wawe wubatse, aho ushobora kujya ahari icyuma cyose cya point santé bakakubwira uko umubiri wawe uhagaze, guhitamo ibiryo uzajya urya wifashishije gahunda y’ibiryo urya buri cyumweru bitewe n’ibiro ushaka kujya utakaza muri icyo cyumweruKugerageza kurya imbuto nka pomme, indimu, inanasi n’ibindi byiganjemo imboga nka dodo, epinari n’intoryi kandi ugakunda gukora siporo nko koga, kurira ingazi, gusimbuka umugozi, gutwara igare n’ibindi
Iyo ibi byose bidakurikijwe neza, usanga umuntu afite ibyago byo kurwara za ndwara zikomoka ku mubyibuho ukabije zirimo kwikuba 3 kw’izibasira umutima, diyabete yo mu bwoko bwa 2 ari yo benshi bazi nk’indwara y’igisukari, kanseri y’amara,amabere, kubyimba kw’agasabo k’indurwe bitewe n’utubuye tuba turimo bikabangamira igogora ry’ibiryo bityo umuntu agahorana constipation, n’izindi nyinshi.
Imibare ya OMS ivuga ko abantu miliyoni 41 bangana na 71% bapfa kubera indwara zitandura kandi abantu miliyoni 15 bapfa bafite hagati y’ imyaka 30 na 69.