Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Hari icyigo cyo mu Rwanda cyirukanye abanyeshuri barenga 50 umunsi umwe, hari impamvu ibyihishe inyuma

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru yatunguye benshi naho Ishuri rya Mater Dei riherereye mu Karere ka Nyanza ryirukanye abanyeshuri barenga 50 umunsi umwe bararaga hamwe( dortoire), aya makuru yamenyekanye kuri uyu 21 Ukwakira 2023.

Amakuru avuga ko abanyeshuri biga mu ishuri rya Groupe Scolaire Mater Dei riherereye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ryohereje umunsi umwe abanyeshuri barenga 50 iwabo, bazira guhishira mugenzi wabo warwanye.

Abahaye amakuru ikinyamakuru  UMUSEKE dukesha ino nkuru  ubwo bazaga gutega imodoka muri gare ya Nyanza bavuga ko hari umunyeshuri waje kwiga muri ririya shuri ari mushya wakubiswe n’undi munyeshuri ubwo bari muri dortoire mu rwego rwo kumunnyuzura noneho ntiyamumenya gusa nawe ajya kubibwira ubuyobozi bw’ishuri ariko avuga ko atamuzi.Icyo gihe ubuyobozi bw’ishuri bwatangiye kubaza abanyeshuri bose bararaga muri iyo dortoire umwe kuri umwe, babaza uwakubise undi bose bararucira bararumira, bavuga ko uwakubise batamuzi maze ubuyobozi bufata icyemezo cyo kwirukana abo banyeshuri bose.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine yavuze  ko abo banyeshuri boherejwe iwabo koko.Yagize ati” Yego boherejwe iwabo abana bakubise undi ariko banga kuvuga uwamukubise nyirizina”Uriya muyobozi ntiyasobanuye byinshi kuri iki kibazo gusa yemeje ko bariya banyeshuri nibagaruka aribwo bazamenya byinshi,Gusa hari andi avuga ko  ababyeyi b’uwakubiswe bihutiye kuza kumucyura.

Twageragejeje kuvugisha ubuyobozi bwa ririya shuri rinasanzwe ari irya Kiliziya Gatolika ntibyadushobokera.Amakuru avuga ko bariya banyeshuri boherejwe iwabo ngo bajye kwitekerezaho ariko ntibabwirwa igihe bazagarukira, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko bazagaruka kuwa mbere taliki ya 23 Ukwakira 2023.

Related posts