Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Hari ibihugu iyo utabikoze ubura ubuzima kuko babifata nk’ itegeko! Menya inyamaswa zisengwa cyane zigasingizwa zubahwa hirya no hino ku Isi, ariko iya 2 no kuyivuga biteye ubwoba

 

Hirya no hino ku isi benshi bagira imigenzo yabo. Hari rero nabasingiza, bagasenga ndetse bakubaha inyamaswa.Ubusanzwe ibi babyita gusenga ibigirwamana ariko ibyo bivugwa nabadasenga izo nyamaswa kuko ababikora Kenshi bizera ko iyo nyamashwa ariyo Mana yabo.

Tugiye kuvuga ku nyamashwa 5 zisengwa zigasingizwa zubahwa hirya no hino ku isi.

 

1.Injangwe: Iyi ni imwe mu nyamashwa yubahwagwa mu gihugu cya Egypt ndetse yafatwaga nkikimenyetso cy’ukuri ndetse ko yaguhaga amahirwe cyangwa ishaba.Gusa injangwe ntago yasengwagwa ahubwo yafatwaga ikubahwa nkaho Ari ikimenyetso kigaragaza ukuri ndetse n’amahirwe.

 

 

 

2.Inzoka: Muri America ya majyaruguru naho inzoka ni inyamashwa yubahwa cyane kuko ngo bayifata nkikimenyetso cyo kongera kuvuka bushya.Nkuko inzoka yikuraho uruhu ikongeea igasubira ibusore nabo bizera ko ariko bizagenda kuri bo kubera kubaha inzoka.Kuri ubu muri America ya majyaruguru bakomeje kubaha inzoka kuko yifashishwa mu mbyino zabo gakondo.

 

 

 

 

3.Intama ya Damascus: Iyi ntama ya Damascus yubahwa mu gihugu cya Syria. Impamvu ituma iyi ntama yubahwa ngo ni ukubera ko itanga amata menshi ndetse ibyara abana benshi babiri batatu ndetse na bane icyarimwe.

 

 

 

4. Inka: Mu Buhinde iyo bigeze ku nyamashwa zisengwa zigasingizwa zubahwa cyane, Inka iza ku mwanya w’ambere, Abahinde bizera ko Inka ariyo soko yizindi Mana zose. Ngo amata ikamwa niyo ahabwa ibiremwa byose ndetse ngo ni nayo yahawe nyina wiyi si.Bivugwa ko Krishina wo mu Buhinde yamaze ubuzima bwe bwose yita ku nka. Ngo ariko aba Hindu ntago basingiza Inka byeruye kuko bo ngo batayikoresha cyane mu migenzo yabo.

 

 

 

5.Igisamagwe: Muri Korea y’amajyepfo nabo igisamagwe bagifata nkikimenyetso kimbaraga ndetse nicyubahiro.Bizera ko ngo igisamagwe gusa umweru kirinda abantu ibibi, ndetse nimyuka mibi.

 

Related posts