Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Hari gushakishwa umupolisi ukekwaho kwica umugabo nyuma yo kumufata arimo kumusambanyiriza umugore, inkuru irambuye…

Polisi yahitwa Nandi yatangiye guhiga butware umupolisi ukora mu ishami rishinzwe kwita kuri serivisi rusange General Service Unit( GSU) ukekwaho kuba yarishe umugabo w’ imyaka 29 y’ amavuko bivugwa ko yamufashe ubwo yamusangaga arimo kumusambanyiriza umugore we.

Amakuru avuga ko uyu mupolisi wo muri GSU ukorera ahirwa Lokichogio mu Ntara ya Turkana , bivugwa ko yakubise umugabo witwa Henry Cheruiyot kugeza ashizemo umwuka , nyuma y’ uko bivugwa ko yamusanze mu buriri bwe hamwe n’ umugore we mu ijoro ryo ku ya 22 Kanama 2022. Nk’ uko bitangazwa n’ ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha bitandukanye ( DCI) , ngo uyu mupolisi wa GSU yatashye mu rugo rwe Ahitwa i Tinderet, mu Ntara ya Nandi kugira ngo aruhuke , asanga uyu mugore iwe ari kumwe n’ umugore we.

Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha bitandukanye ( DCI) buvuga ko uyu mupolisi yahise atonganya uyu mushyitsi udasanzwe yasanze iwe atamwiteguye birangira amufashe aramukubita asiga amerewe nabi arahunga”. Ubu buyobozi bukomeza bugira buti“Rotich basanze aryamye nta ubwenge afite iruhande rw’umuhanda wo mu mudugudu wa Nduroto muri Tinderet.Abagiraneza bamujyanye mu bitaro byo mu ntara ya Meteitei.”Ngo ubuzima bwa Cheruiyot bwatangiye kumera nabi akigera mu bitaro bya Meteitei, nyuma y’ uko yimurirwa mu bitaro by’ Intara bya Nandi County aho yaburiye ubuzima.

Iperereza ryakozwe kuri iki kibazo ryagaragaje ibimenyetso bifatika byerekana uyu mupolisi yagize uruhare muri ubwo bwicanyi nyuma yo gusanga mu nzu ye imyenda ya nyakwigendera. Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha bitandukanye ( DCI) bwagize buti”Ubushakashatsi bwakorewe mu rugo rw’umupolisi n’abashinzwe iperereza bwatumye havumburwa T-shirt y’ubururu ya nyakwigendera, umwenda w’imbere we uriho amaraso.”

Related posts