Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Hamenyekanye impamvu zituma amatsinda y’abahanzi bo mu Rwanda atandukana hadaciye kabiri

Ibihe biha ibindi imyaka igashira nindi igataha, uko ibihe bihinduka ni nako abantu bahinduka ndetse bakanahindura ibyo bakoraga mubuzima bwabo bwa buri munsi.

Mu Rwanda  ndetse n’ahandi mubihugu bigiye bitandukanye ku isi hagenda hagaragara amatsinda y’abahanzi agiye atandukanye agenda abica bigacika ndetse akanakundwa nabatari bake ariko nyuma y’igihe kitari kinini cyane ugasanga y’amatsinda aratandukanye bitunguranye, bamwe bakanatandukana nabi cyangwa abandi bakagenda badasezeye.

Umunyarwanda ati “Ntagahora gahanze kandi akaryoshye ntigahora mu itama” ni kenshi tugenda tubona mu Rwanda amatsinda y’abahanzi yigaragaza ndetse agakundwa nabatari bake ariko nyuma y’igihe gito akagenda nka  Nyombere.

Mubushakashatsi bwa kozwe na KGLNEWS bukaba bwaraje kuvumbura impamvu zimwe na zimwe zagiye zituma amwe mumatsinda yakunzwe asenyuka bidaciye kabiri.

1.Ubwumvikane buke kubijyanye n’amafaranga.

Nikenshi cyane hagiye humvikana amatsinda y’abahanzi yagiye asenyuka bitewe n’uburyo  bamwe mubagize itsinda bashakaga ko amafaranga bakuye muri ibyo bikorwa bayakoresha mukuzamura urwego rwabo ariko hakaba harimo nabashakaga ko bayagabana nk’igihembo cy’ibyavuye mubyo bakoraga maze ugasanga ubwumvikane bubaye buke bikaba intandaro yo gutandukana kwabagize itsinda.

2.Imyaka abagize itsinda bagezemo

Amwe mu matsinda atangira abayagize bakiri bato ariko uko bagenda bakura bakagenda bajya mubintu bigiye bitandukanye bitewe n’icyerekezo buri wese ashaka guha ubuzima bwe ugasanga harigihe umwe mubagize itsinda abuze umwanya wo kujya mubikorwa bakoraga, itsinda rigatangira gusubira inyuma gutyo ugasanga rirazimye.

3.Uruhare rw’abafana

Abakunzi b’itsinda harigihe bagaragariza umwe mubagize itsinda ko ari we ushoboye ndetse ko anabuze itsinda ryasenyuka maze bikaba byatuma yumvako ariwe ugize itsinda agahitamo kuba yajya gukora ibikorwa by’umuziki kugiti cye akitandukanya n’abagenzi be bafatanye ikiganza kugirango bamamare.

4.Kurwanira ubuyobozi bw’itsinda

Hari amatsinda amwe namwe yagiye agaragaramo kutumvikana kumuyobozi ugomba kuyobora itsinda mubikorwa bya burimunsi, rimwe narimwe usanga buriwese ashaka kuba yaba umuyobozi ugasanga biteje umwuka mubi mu itsinda bagahitamo gutandukana buri wese akajya kuyobora ibikorwa bye kugiti cye.

Hari ingero nyinshi hano mu Rwanda twafata z’amatsinda yabahanzi agiye atandukanye yagiye abica bigacika mu myaka yashize ariko nyuma akaza gutandukana buri muhanzi mubagize itsinda agakomeza ubuzima bwe uko abitekereza kuko hari nabahita bareka umuziki burundu.

Amwe mumatsinda yo mu Rwanda yatandukanye bitewe n’azimwe mumpamvu nyinshi  zirimo nizo twavuze haruguru harimo nka Urban Boys, Dream Boys, Taff Gang, Charly na Nina,  n’ayandi agiye atandukanye yakunzwe n’abenshi, muri make kurubu kuvuga ko amatsinda yo mu Rwanda azarambana bisa nk’ubuhanuzi bw’ibinyoma kuko amatsinda y’abahanzi bo mu Rwanda asenyuka umusubirizo.

Related posts