Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Hamenyekanye impamvu abagabo basigaye barwanira kurya imineke kurusha abana babo

Mu buzima bw’ amuntu usanga umuntu wese afite ibintu akunda cyane akenshi bidahura n’ ibya mugenzi we, gusa hari impamvi abagabo benshi basigaye bakunda kurya imineke kurusha abagore babo. Dore icyo ubushakashatsi buvuga

Impamvu abagabo bamwe bakunda imineke ni uko igitsina gabo gitandukanye cyane n’igitsina gore by’umwihariko mu gihe cyo guhitamo ibitunga umubiri.

Hari amafunguro abagabo bahitamo kurya kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo barya imineke cyane kurenza abagore.

Barya imineke bashaka gukomeza kugira ubuzima bwiza (Umutima n’imitsi)Imineke ibamo ibizwi nka ‘Potassium’ ifasha umutima n’amaraso gukomeza gutembera neza cyane.

Ubushakashatsi bugaragaza ko imineke iba ikungahaye kuri Potassium iri hagati ya 320 na 400 Milligrams cyangwa 10% by’umubiri ukenera buri munsi.

Potassium ifasha umutima gukomeza gutera imbere ikanafasha amaraso gutembera neza.

Imineke nanone ifasha kugabanya umunyu uba mu mubiri.

Abagabo benshi bakunda imineke ndetse bakanayigira imbuto zabo zihoraho kubera guhora bifuza gukomeza imitsi.

Imineke ituma batuza kubera ko abagabo ari bo basabwa byinshi mu bijyanye n’igikorwa cyo gutera akabariro, baba bakeneye gutuza cyane, kugira ngo amaraso atembere neza no kugira ubuzima bwiza.

Iyi niyo mpamvu ituma abagabo bakunda urubuto rw’imineke cyane kurenza abagore.

Uwariye imineke aba yumva ameze neza cyane.

Imineke kandi ni myiza cyane nk’uko twabigarutseho ikaba ifasha uwayiriye kugira umutuzo no kuba yakwirengagiza imihangayiko, bikaba igisubizo cyiza ku bagabo bahorana umunaniro n’umunabi.

Kimwe n’izindi mbuto zose bakunda, imineke ifatwa nk’ifunguro ridasanzwe ry’abagabo dore ko buri mugabo agirwa inama yo kurya umuneke umwe buri gitondo n’undi ku mugoroba nyuma y’amafunguro.

Abagabo bashaka kugira imbaraga no gukora imibonano mpuzabitsina batuje, bagirwa inama yo kurya imineke.

Related posts