Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Hamenyekanye ikipe gishobora gutuma Final y’igikombe cy’amahoro iba nk’umukino usanzwe nyuma y’ikibazo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwananiwe gucyemura kandi cy’ingenzi APR FC ishobora kuririraho igatsinda byoroshye

 

Umukino w’ikipe wa nyuma w’igikombe cy’amahoro uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC ushobora kuzaba umukino usanzwe nyuma y’ikibazo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwananiwe gucyemura.

Tariki 3 kamena 2023, i Huye bizaba ari ibirori ku bakunzi Bose b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse banakunda ikipe ya Rayon Sports na APR FC zizaba zimanuka mu kibuga zihatanira igikombe cy’Amahoro 2022/2023.

Amakipe yombi akomeje kwitegura mu buryo bwose bushoboka ari nako abafana bagenda bivuga ibigwi ndetse ni uko umukino uzarangira. Abatoza b’amakipe yombi buri umwe yemeza ko iki gikombe azacyegukana bijyanye ni uko abona abakinnyi be arimo kubategura. Ben Moussa utaza ikipe ya APR FC yatangaje ko gutwara igikombe cya Shampiyona bidahagije ahubwo ashaka no gutwara igikombe cy’Amahoro.

Nubwo umutoza Haringingo Francis utoza Rayon Sports avuga ko agomba gutwara iki gikombe cy’Amahoro nyuma yo kubura amahirwe muri Shampiyona, abakinnyi ba Gikundiro ntabwo bimeze neza kubera ko kugeza ubu abakinnyi baracyabarizwa i Kigali.

Mu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Sunrise FC, byari biteganyijwe ko abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bari buhite bakomereza mu karere ka Huye kujya guteguirayo uyu mukino wa nyuma ariko kugenda byaranze kuko abakinnyi babwiye ubuyobozi ko batapfa kugenda batarabona amafaranga bafitiwe kandi Shampiyona irangiye.

Namenye Patrick SG w’ikipe ya Rayon Sports mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yatangarije Radio Rwanda ko abakinnyi bameze neza ntakibazo bafite ariko yabeshye cyane kugirango bive mu itangazamakuru kuko amakuru ahari ni uko abakinnyi barimo kwishyuza uduhimbazamusyi tw’imikino imwe n’imwe y’igikombe cy’amahoro ndetse n’imishahara yamaze 2 aheruka.

APR FC ishobora kungukira muri ibi bibazo ikipe ya Rayon Sports ifite ikaba yategura neza mu buryo bwose ikaba yabona intsinzi kuri uyu munsi igahita itwara igikombe yaherukaga muri 2017. Gusa Rayon Sports niyishyura abakinnyi bakaba bari mu mwuka mwiza dushobora kuzabona umukino mwiza cyane kandi uryoshye.

 

Related posts