Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Hamenyekanye igifungo cyakatiwe wigeze kuyobora Polisi n’ akayabo k’ izahabu yaciwe

 

CG (Rtd) Gasana Emmanuel wayoboye Polisi y’u Rwanda nyuma akaza kugirwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yakatiwe imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw n’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

Ibi byabaye kuri uyu wa 11 Mata 2024, ubwo urukiko rwatangazaga ko CG (Rtd) Gasana wari warakatiwe imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, yagabanyirijwe ibihano kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso, ni nyuma yuko ahamijwe icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, gusa ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere.

Gusa CG (Rtd) Gasana we yari yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi amaranye imyaka irindwi (7) kugira ngo yitabweho n’abaganga ndetse ko nk’umuntu wakoreye Igihugu kuva ku rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse n’indi mirimo yagiye ashinjwa kugeza ubwo akurikiranywe imbere y’ubutabera, atatoroka kuko byaba ari nko kwiha igihano cyo kutanezerwa mu mahoro yaharaniye.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Muri Werurwe mu 2024 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

CG (Rtd) Gasana akurikiranweho ibyaha bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.

Related posts