Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Hamenyekanye ibindi bintu bitari byiza byabaye ku muhanzi The Ben ubwo yari mu gihugu cy’u Burundi.

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, ariko ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika yakoreye igitaramo I Bujumbura mu Burundi ariko nyuma yo gukora icyo gitaramo bikaza kuvugwa ko yibwe Telefoni ye igendanwa,kuri ubu hari amakuru yandi akomeje kugenda  ajya hanze kuri we.

Amwe mu makuru atangazwa n’umwe mu miyoboro ya You Tube ikorera mu Burundi, aravuga ko uyu muhanzi hamwe na bagenzi be bafatiriwe muri hoteli bari bacumbitsemo nyuma y’uko ngo batari bishyuye amadorari 5200 basabwaga.

Bikaba bivugwa ko ngo bangiwe gusohoka muri iyo Hoteli kuko ngo ibyumba n’ibiribwa n’ibinyobwa bakoresheje ntibyari byishyuwe bityo bikaba ngombwa ko babangira ko basohoka batarabyishyura.

Akaba ngo abari bamutumiye ari nabo bateguye igitaramo aribo bagombaga kwishyura ibyo byose byari byakoreshejwe gusa ngo Telephone y’uwari ubishinzwe yari yayikuyeho.

Ibyo byaje byiyongera kuri Telefoni ye yari ihenze yibwe, ndetse RIB ikaba yaranataye muri yombi ucyekwaho kuyiba mu gihe iperereza rigikomeje.

Related posts