Umukinnyi ukunzwe n’ abenshi mu Rwanda ukina mu kibuga ukinira Standard de Liège yo mu Bubiligi, Hakim Sahabo, yongeye kugongana n’abatoza b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma yo kumuha ubutumire ngo azakine umukino wa gicuti na Algérie ariko we akavuga ko akeneye ikiruhuko.
Sahabo yakinnye imikino 15 muri uyu mwaka, ayitsindamo igitego kimwe nyuma yo gutizwa muri K. Beerschot V.A byarangiye imanutse mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi.Uyu mukinnyi waherukaga guhamagarwa ndetse akifashishwa mu mikino Amavubi yahuyemo na Nigeria ndetse na Lesotho muri Werurwe, ntiyagaragaye mu bakinnyi 27 bahamagariwe kwitabira umwiherero w’Amavubi azakina imikino ibiri ya gicuti na Algérie tariki ya 5 n’iya 9 Kamena.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko “Hakim Sahabo yavuze ko akeneye ikiruhuko., Abandi bakinnyi batagaragaye ku rutonde ni Samuel Guelette wahamagawe, “ikipe ye igaragaza ko yavunitse atazakina” ndetse na Manzi Thiery “utazaboneka nyuma yo kubona ko imvune ye itari gukira vuba bityo byagorana ko yifashishwa.”
Amakuru ava kuri umwe mu bari hafi y’umutoza Adel Amrouche, avuga ko uyu Munya-Algérie atishimiye igisubizo yahawe na Hakim Sahabo ndetse yarahiye ko atazongera kumuhamagara.
Amrouche ngo yari yasabye Sahabo ko yakwitabira agakina umukino umwe, uwo ku wa 5 Kamena uzahuza u Rwanda n’ikipe nkuru ya Algérie, ariko amubera ibamba ashimangira ko akeneye ikiruhuko.
Si ubwa mbere uyu mukinnyi w’imyaka 20 agonganye n’abatoza b’Amavubi kuko na bwo byabaye ku bwa Frank Spittler Torsten mu 2024 ubwo yahamagarwaga muri Gicurasi uwo mwaka akavuga ko atatangirana imyitozo n’abakina imbere mu gihugu kuko akeneye ikiruhuko.