Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Habayeho impinduka kuri rya rushanwa mutegerezanyije amatsiko.

Ejo ku ya 23 Nzeri, 2022 nibwo hasohotse itangazo rimenyesha impinduka ku ndangabihe y’irushanwa rya Rise and Shine World (RSW) Talent Hunt Rwanda ryitezweho guhuriramo abanyempano banyuranye bavuye mu ntara zose zigize igihugu cy’u Rwanda.

Iri tangazo ryashyizwe hanze n’abashinzwe gutegura iri rushanwa, rimenyesha impinduka ku matariki amajonjora mu ntara zinyuranye yari kuberaho, aho nko ku ya 01 kugeza ku ya 02 Nzeri 2022, ijonjora rya mbere ryaribubere mu karere ka Huye ariko rikaba ryimuriwe ku ya 12 na 13 Ugushyingo, 2022.

Impamvu y’iyi mpinduka, nk’uko tubisanga muri iri tangazo, amatariki yimuwe mu rwego guha icyubahiro nyakwigendera Gisele Precious Nsabimana, umwe mu bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza akaba aheruka kwitaba Imana mu minsi ishize, akaba yari n’umwe mu bategura irushanwa RSW Talent Hunt.

Nk’uko iri tanganzo ribivuga, “Nyuma y’uko umwe muri bayobozi bari bahagarariye igikorwa cya RSW Talent Hunt Rwanda, akaba n’umunyamuryango wa Rise and Shine World Inc. Gisele Precious Nsabimana yitabye Imana, urupfu rwashenguye imitima yacu twese ndetse n’abanyarwanda muri rusange, mu rwego rwo kumuha icyubahiro no gukomezxa kwifatanya n’inshuti n’umuryango we muri ibi bihe bitoroshye byo kubura uwacu.”

Nk’uko tubikesha abashinzwe gutegura iri rushanwa, amajonjora y’irishanwa RSW Talent Hunt Rwanda azatangira kuya 08 kugeza 09 Ukwakira, 2022 mu karere ka Kayonza, mu ntara y’iburasirazuba.

Hakurikijwe site zatoranyijwe kuzaberamo amajonjora muri buri ntara, hazakurizwa iyi ngengabihe; mu karere ka Kayonza ni taliki 08-09/10/2022, Musanze akaba ari taliki 15-16/10/2022, Rubavu ni ku ya 22-23/10/2022, Rusizi ni 29-30/10/2022, mu mujyi wa Kigali ni 05-06/10/2022, naho Huye akazaba ari taliki 12-13/10/2022.

Igihembo nyamukuru kikaba ari akayabo ka miliyoni 10, k’umuntu uzaba wahize abandi.

Related posts