Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisozi: Abana batoraguraga ibyuma batoraguye uruhinja mu ikarito rwitabye Imana

 

Abana batoraguraga ibyuma bo mu Murenge wa Gisozi, umudugudu wa Majyambere, akagari ka Musezero nibo batoraguye uruhinja ahamenwa imyanda ubwo barusangaga mugikarito.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gicurasi 2023.
Aba bana bakimara kubona urwo ruhinja bihutiye gutabaza abantu bakuru bari hafi, bahageze bemeza ko uwo mwana yitabye Imana asa n’uwarukimara kuvuka.

Yatoraguwe yambitswe imbindo zizwi nka pamper nk’uko umwe mu baturage bari bahari yabisobaniye agira Ati “byagaragaraga ko aribwo bakimubyara kuko yari yambaye pamper(imbindo)Ariko asa nuwanizwe kuko yari yubitse inda ndetse yoroshweho agatambaro”.

Abaturage bo muri uyu mudugudu wa Majyambere bakibibona bahise bitabaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano kugirango zikurikirane uwakoze ayo mahano yo kujugunya umwana no kumuniga nk’uko bakomeje babigaragaza.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi buri kureba mu bigonderabuzima kugirango burebe ko bwabona amakuru y’uwo mubyeyi ari nako inzego z’umutekano RIB zikomeje iperereza kuri uyu mubyeyi.

Ivomo: BTN TV

Related posts