Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Gisimenti Car Free Zone benshi bafata nk’ indiri y’ibyaha Sogoma na Gomora, Dr Mpabwanamaguru siko abibona. Dore ibitekerezo by’aba Senateri uko babyumva. Inkuru irambuye

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr Mérard Mpabwanamaguru, yavuze ko agace kahariwe abanyamaguru (Car Free Zone) k’i Remera mu Mujyi wa Kigali kashyizweho hagamijwe gufasha abantu kuruhuka no kunezerwa ko bidakwiye gahuzwa n’ubwiyongere bw’ibyaha biwukorerwamo.

Ibi Yabivuze ubwo yari mu biganiro n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye na Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Imari muri Sena kuri uyu wa Kane, tariki 7 Nyakanga 2022.

Abayobozi n’abaturage b’ingeri zose bashimye igitekerezo cyo gushyiraho aho abantu bidagadurira ariko bagaragaza impungenge z’uko hari ababangamirwa n’urusaku rurenze urugero by’umwihariko abasanzwe batuye muri ako gace.

Senateri Kanyarukiga Ephrem yagize ati “Niba ari Car Free Zone ngira ngo umutuzo nta wuhari. Hari ikindi gihe nigeze kubaza ikibazo nk’iki bansubiza ko hari abakunda urusaku ariko rufite uko rwagenzurwa.”

Mureshyankwano Marie Rose ati “Ntabwo tubigaya ariko hari abantu basanzwe bahatuye urusaku nirubasanga mu rugo byagenda bite?”

Dr Mérard Mpabwanamaguru yavuze ko Car free zose zashizweho mu buryo budasanzwe ati “Urusaku ruba rurimo hariya imbere ntabwo ari urw’imodoka kandi burya urusaku hari abo ruruhura. Hari abantu bashaka imiziki cyane kugira ngo baruhuke. Hategurwa nka Car Free Zone ni cyo cyari kigambiriwe. Icyo usanga mu Biryogo, si cyo usanga ku Gisimenti, si cyo usanga mu Imbuga City Walk. Uyu ni umujyi udaheza, buri wese agomba kwibonamo.”

“Hari n’ababihuza n’ubwiyongere bw’ibyaha bikorerwa mu mujyi. Ibyaha byinshi mu mujyi ntabwo bibera ku Gisimenti. Hari ibindi byaha […] dufite n’utundi duce tuzwi tuberamo ibyaha ariko utwinshi turi mu miturire y’akajagari. Gukemura ikibazo cy’imiturire y’akajagari hari n’ibindi bibazo biba bikemuwe mu rwego rwo kugabanya ibyaha bikorerwa mu mujyi.”

Dr Mpabwanamaguru yabisobanuye ahamya ko agace ka gisimenyi kagenewe ibikorwa by’imyidagaduro ku abatura Rwanda bose bashaka gususuruka.

Related posts