Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Gisagara: Yihimuye kuri nyirarume wa mwise ikiremba bituma asambanya umwana w’ imyaka 9 birangira amwambuye n’ ubuzima.

Mu Gasantere ka Kanto ko mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha (RIB) , rwataye muri yombi umugabo w’ imyaka 33 wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara , kubera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana w’ imyaka icyenda yarangiza akamwambura ubuzima. Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Magi mu Kagari ka Gitega.Uwo mwana w’ umukobwa wakorewe ayo mahano yabanje kuburirwa irengero ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize noneho uwo mugabo ukekwaho icyaha ahita atabwa muri yombi ariko ku wa Gatandatu ararekurwa.

Amakuru avuga ko Bukeye bwaho ku Cyumweru , tariki ya 07 Kanama 2022, umurambo w’ uwo mwana wabonetse mu gashyamba kari hafi aho bigaragara ko ashobora kuba yarishwe nyuma yo gusambanywa. Uwo mugabo ukekwaho kumusambanya yahise yongera gutabwa muri yombi.

Tumusifu Jérome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mukindo , yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko uwo mugabo utarigeza ashaka umugore , akimara gufatwa yemeye ko ari we wishe uwo mwana yihimura ku nyirarume wari waramwise ikiremba. Ati“ Ukekwa arabyemera ko yamwishe akavuga ko yihimuraga kuri nyirarume kuko yamwise ikiremba. Gusa ntabwo yemera ko yamusambanyije. Ni inkuru ibabaje y’ubugome.”

Uwo mwana yari asanzwe aba kwa nyirakuru kuko ababyeyi be bari baramutaye. Bamwe mu baturage babonye umurambo w’ uwo mwana w’ umukobwa bavuga ko wari wambitswe ubusa ndetse waratangiye kwangirika.Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe gupimwa mu Bitaro bya Kibirizi nyuma yaho urashyingurwa.

Related posts