Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Urubyiruko rurirata ibyo rwigiye muri ‘Gahunda y’ Intore mu biruhuko’

 

Mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara, kuri uyu wa 03 Nzeri 2024, habereye igikorwa cyo gusoza ‘Gahunda y’ Intore mu biruhuko’ ku rwego rw’akarere.

Ni igikorwa cyabereye kuri site 103, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye, ndetse hari hahuriye n’urubyiruko rwinshi rwo muri uwo murenge wa Kigembe.

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye icyo gikorwa kandi rwize muri iyo gahunda, rwavuze ko rwakuyemo inyigisho zitandukanye kandi zizabagirira akamaro nk’uko rubyivugira.

Umwe witwa Muhire Valantin, yagize ati” Niga E.S Kigembe, mu mwaka wa Gatanu (5), inyigisho nakuye muri gahunda y’intore mu biruhuko, ni izo kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, nk’inzoga ndetse n’urumogi kuko twabyigishijwemo kenshi cyane”.

Undi witwa Twayinganyiki Yvette nawe Ati” Twigiyemo uburyo tugomba kwitwara nko kubaha abaturuta, gufasha batishoboye, ndetse nkatwe abakobwa batubwiye ko tugomba kwirinda ibishuko, banatwigisha za kirazira”.

Adeline Umutoni nawe wari witabiriye iyi gahunda, wiga mu mwaka wa Kabiri, wo mu Kagali ka Gatovu mu murenge wa Kigembe yagize ati” Badutoje umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball batwigisha kubaha ababyeyi, kugira isuku, twakoze uturima tw’igikoni, tw’ubaka n’ubwiherero bw’abaturage”.

Iyi gahunda yitabiriwe n’urubyiruko ruri mu byiciro bitandukanye, harimo abana b’imyaka 6 kugeza kuri 12, no kuva ku myaka 13 kugeza kuri 18, na 19 kugeza kuri 30 y’amavuko.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Denise Dusabe, yashimiye buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa, by’umwihariko Minisiteri zitandukanye zagiye zigira uruhare muri iyi gahunda ndetse anashimira ababyeyi bo bemeye ko abana babo babyitabira.

Yagize ati” Mbere na mbere turashimira abo dukorana, Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, kuba baratekereje gahunda y’intore mu biruhuko, noneho hakabaho n’umwihariko wo gutekereza ku bana batoya. Turashima kandi uruhare rw’ababyeyi, kuba bararetse abana bakitabira ibyo bikorwa”.

Yakomeje asaba urubyiruko ko n’ubutaha bazitabira dore ko ari igikorwa ngarukamwaka, kubera ko ibyo bahigira bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kandi inyigisho bahawe bagakomeza bakazibyaza umusaruro.

Gahunda y’intore mu biruhuko ya 2024 , yatangiye ku ya 03 Kanama 2024, isozwa ku ya 03 Nzeri 2024, ikaba yarabaga Kabiri mu cyumweru, ku wa 2 no ku wa 4, yitabirwaga n’urubyiruko rurenga ibihumbi cumi na kimwe (11000).

 

 

Vice Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Denise Dusabe, yashimiye buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa.
Abana bari bitabiriye ari benshi mu Gahunda y’ Intore mu biruhuko.
Abana bagiye berekana impano zigiye zitandukanye.
Bavuga ko bungukiyemo byinshi muri iyi Gahunda y’ Intore mu biruhuko.

 

Vice Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Denise Dusabe yasabye urubyiruko ko n’ubutaha bazitabira dore ko ari igikorwa ngarukamwaka.

Related posts