Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara umusaza yasohotse mu nzu agiye gutabara inka ze ubuzima bwe bwahise burangirira aho ngaho

 

 

Mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kansi haravugwa inkuru y’ inshamugongo aho umusaza wari ugiye gutabara inka ze zarimo kunyagirwa n’ imvura idasanzwe yarimo kugwa yahise abura ubuzima.

 

Iyi mvura ivanze n’ umuyaga yaguye Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2023.

Uyu nyakwindera yari atuye mu Mudugudu wa Gikore ,Akagari ka Sabusaro mu murenge wa Kansi

Uyu musaza witwa Bimenyimaa Juvénal yari afite imyaka 70 y’ amavuko.

Amakuru avuga ko iyi mvura yaguye ahagana saa cyenda, yiganza mu kagari ka Sabusaro mu murenge wa Kansi. Abatuye muri aka kagari ka Sabusaro bavuga ko ari imvura yagwanye umuyaga mwinshi kandi ari nyinshi mu gihe kigera ko ku isaha.

Mu rugo rwa Bimenyimana iyi mvura yasenye igikuta cy’urupangu rugwira inka zari mu biraro. Nyakwigendera ngo yasohotse mu nzu agiye gutabara izo nka ngo azugururire ibiraro zibe zahunga, agerageje kubikora agwirwa n’ikindi gice cy’igikuta cyari gisigaye hamwe n’inka imwe bari kumwe, indi ihita yiruka.

Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko inka imwe yahise ipfa ako kanya naho Bimenyimana bagahita bihutira kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Gikore akaba ari naho yaguye.

Kimonyo Innocent,Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi,,yavuze ko ayo makuru koko ari ukuri, yihanganisha abagize ibyag.

Kimonyo yihanganishije umuryango wagize ibyago, anasaba abaturage kongera imbaraga mu gukumira icyo ari cyo cyose cyateza ibiza bakacyirinda.Ati “Turasaba abaturage kurushaho gukora ibishoboka byose byabarinda ibiza kuko nka kiriya gikuta cyaguye, byatewe n’amazi menshi yavaga ku nzu hejuru kandi byari bibaye igihe kirekire, igikuta cyari cyarasomye. Iyi mvura yaguye iza ibihuhura’’.Uyu muyobozi yavuze ko mu bindi bimaze kumenyekana byangijwe n’iyi mvura harimo inzu eshanu n’ibindi.

Related posts