Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Umugabo aremera ko yishe mugenzi we bapfa umukobwa ukora mu Kabari. Inkuru irambuye

Umugabo w’ imyaka 25 wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Kibirizi , aremera icyaha cyo kwica mugenzi we bapfa umukobwa ukora mu Kabari, iki cyaha uyu mugabo akurikiranyweho yagikoze mu ijoro ryo ku ya 14 Nzeri 2022.

Amakuru avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica mugenzi we bananganyaga imyaka dore ko bombi bari bafite imyaka 25 y’ amavuko. Iki cyaha cyabereye mu Murenge wa Kibirizi , Mu Kagari ka Dawawi mu Mudugudu wa Taba , saa yine z’ ijoro ( 22:00′).

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye, bukurikiranye uyu mugabo , buvuga ko mu ibazwa rye , yemeye ko yateye icyuma nyakwigendera mu gatuza agapfa , akabisabira imbabazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yemeye ko iki gikorwa cy’ ubugizi bwa nabi yagikoze nyuma yo gushyamirana na nyakwigendera bapfuye umukobwa wacururizaga nyina muri ako kabari yamutereyemo icyuma.

Icyo itegeko rivuga

Icyaha cy’ ubwicanyi uyu mugabo akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’ uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Related posts