Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu batangira amakuru ku gihe

 

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu cyakomerezaga mu karere ka Gisagara by’umwihariko mu Murenge wa Mugombwa ,kuri uyu wa 19 Ukuboza 2023, abaturage bari bitabiriye iki gikorwa basabwe kwitwararika ku bantu baza babashuka ngo barabaha akazi nyamara bababeshya, birinda gushaka ubukire bwihuse bwa hato na hato ibi bishora kubateza ibyago byo gushyirwa mu bindi bibabazo harimo no kuba abantu bajyanwa bakabacuruza cyangwa bakabakorera ibindi bibi bidakwiriye umuturage w’igihugu cy’u Rwanda.

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobizi w’akarere ka Gisagara w’ ungurije Bwana Habineza Jean Paul yagarutse kuri kirazira z’u Rwanda n’abanyarwanda n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda abwira abaturage bose ko kizira mu Rwanda gucuruza umuntu kandi ko ubibonye akabihishira abihanirwa.

Bwana Habineza avuga ibi yagize ati “Buriya impamvu mu gihe cy’umwami Rwabugiri mu Rwanda hatabaye icuruzwa ry’abantu, barazaga akabirukana, buriya Zanzibar na za Tanzania na hehe icuruzwa ry’abantu ryarabaye, ariko mu Rwanda Umwami yarabyanze, n’ubu rero Ubuyobozi bwacu, Leta yacu ntabwo ibyemera, biragahera iyo cyangwa se nabo babireke, ariko twebwe ntabwo twabyemera habe n’akangana urwara. Turasaba rero ko mwiyubakamo indangagaciro za Kinyarwanda, zirimo na za Kirazira, Kirazira kugurisha umuntu, Kirazira gusambanya umwana, Kirazira kwica, Kirazira kwiba, Kirazira gutuka nyogosenge cyangwa se nyokorome, abana bacu bagakura bazi izo Kirazira, ariko uyu munsi mutahane iyo kirazira yo gucuruza umuntu, abanyarwanda bose barangana imbere y’amategeko ntamunyarwanda ugurisha undi, ufite ako gatima k’ubusambo, ko gushaka gukira bugubugu abireke kuko hari n’amategeko abihana ubiciye ku ruhande washiduka ufunzwe imyaka myinshi nange ntazi, ni icyaha uba ukoze nubikora uzafatwa, nuhishira icyo cyaha uzafatwa”.

Asoza ibi hari ibyo bamwe mu baturage biganjemo urubyiruko batangaje:

Umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa yavuze ko rimwe na rimwe abantu bashobora kubashukisha amafaranga bakaba bahita babatwara rimwe na rimwe bitewe n’ubuzima baba babayeho bwo mu nkambi gusa nyuma yo guhabwa ibi biganiro byiza n’ubuyobozi bagiye kurushaho Kwitwararika ku babashuka cyangwa ababashukisha ibindi bintu nk’akazi cyangwa amafaranga. Avuga ibi yagize ati ” Oya nge ntabwo birambaho, gusa ibi biganiro bigiye kudufasha mu buryo bwose bwo kwitwararika ku buryo amakuru yose tubonye atari meza twazajya duhita tuyatanga Kandi umuntu wese uza adushuka tutabyemera”.

Muhoracyeye Aline yavuze ko bimwe mu bituma umwana w’urubyiruko cyangwa undi wese ashobora kugwa mu cyuho cyo kugurishwa bitewe n’ubukene cyane cyane nko ku bantu baba babayeho mu buzima bwo mu nkambi

Yagize ati “Bitewe n’ubuzima tuba tubayemo hano mu nkambi, umuntu ashobora nko kuza akizeza umuntu ibintu kubera ubukene n’ubuzima ugasanga umuntu abigiyemo nyine akabikora”. Aline yavuze ko bisanzwe bibaho cyane mu nkambi babamo abantu bakaza bagashuka abana b’abakobwa kubaha akazi, amafaranga bitwaje Ubuzima bugoye baba babayemo bikabaviramo gutwara inda zitateganijwe asoza avuga ko bagomba kwirinda abantu bari hanze aha bikabafasha kubaho ati “icyo ngewe nkuyemo mu biganiro twumviye aha ngaha ni ukwirinda abantu bari hanze aha ngaha umuntu ntatege amatwi ibyo undi muntu amubwiye tukihanganira kandi n’ubuzima turimo”.

Uwineza Justine nawe ni Umwe mu rubyiruko ruba mu nkambi wari witabiriye ibi biganiro avuga ko abantu babashuka bahari rwose cyane Kandi rimwe na rimwe abashukwa nabo baboneka ugasanga barahiye ariko ku garuka bikagorana cyereka ubuyobozi bwonyine.

Justine yavuze ko kwirinda ibi bishoboka Kandi Cyane ati “Birashoboka hari ukuntu umuntu akwizeza Cyane Cyane abantu baza kubafata hari igihe baba bataziranye, nawe ugomba gutekereza, uyu muntu ugiye kunjyana atari uwo mu gihugu cyacu, ntanamuzi buriya ibyo ari kumbwira ni ukuri? Ugomba kwanga nawe ugafata ingamba ugahakana”. yakomeje avuga ko nyuma y’ibiganiro bamaze guhabwa bibateye gufata ingamba zo guhakana ibyo babwiwe byose ndetse bakanatanga amakuru aho babibonye hose.

Umukozi wa RIB mu Ishami Rishinzwe Gukumira Ibyaha,  Mwenedata Philbert, asaba abaturage gukumira  icuruzwa ry’abantu by’umwihariko ku Turere twegereye imipaka, maze akangurira abagabo kutirara ngo bo ntibashobora gucuruzwa.Yagize ati: “Hari bamwe mu bagabo bazi ko badashobora kugurishwa, bibaho cyane rwose. Umugabo bashobora kumugura akajya gukoreshwa imirimo y’agahato akora ubutaruhuka, turabafite Leta ijya igarura binyuze muri za Ambasade z’u Rwanda mu mahanga, ibihugu tutagiramo Ambasade na we urabyumva bashobora kugwayo.

 

Yasabye abaturage kuba maso no kugira amakenga batangira amakuru ku gihe kugira ngo bakumire uwo ari wese wacuruza abantu.Yagize ati: “Ababajyana babizeza ubukire, ndetse n’ibindi bishuko yewe hari n’abajya gucuruzwa batabizi ariko mugomba kuba maso uwo waketseho iki cyaha ugomba kumenyesha inzego z’ubutekano zikwegereye ndetse yaba iz’ibanze, RIB ndetse n’abandi bayobozi.”

Ubukangurambaga ku bijyanye no gukumira icuruzwa ry’abantu bwakorewe  mu Turere twa Nyagatare, Nyaruguru,  Rubavu, ubu bukaba buri gukomereza muri Gisagara, by’umwihariko bukaba bwibanda mu Mirenge yegereye imipaka.

 

Related posts