Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Bavuga ko ubufasha bwagenewe abatishoboye buri guhabwa abakire

Mu murenge wa Ndora wo mu karere ka Gisagara, mu ntara y’Amajyepfo, hari bamwe mu bahatuye bavuga ko bandikwa mu bazahabwa ubufasha,ntibabuhabwe ahubwo bugahabwa abafite ubushobozi.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ndora bavuga ko ubufasha bugenerwa abatishoboye batamenya n’aho bwatangiwe ahubwo baheruka bandikwa ku rutonde rw’abatishoboye nyamara bigahabwa abishoboye ibyo bafata nk’ikimenyane.

Umwe mu baturage waganiriye na Kglnews yagize ati “Mbazwe inshuro 2 kubera uburwayi, mfite imyaka 72, baraza bakakwandika, ejo bakaguhamahara wasubirayo ngo ntabwo urimo, Ikimenyane kibamo”.

Undi musaza w’imyaka 92 we yavuze ko ashaje rwose kdi yagakwiye guhabwa amafaranga y’ubusaza nk’abandi Bose ariko mu by’ukuri amaso agahera mu Kirere.

Yagize ati ” Baratwandika, ariko ntibagire icyo batumarira, bigaherera aho ngaho, rimwe na rimwe wanabona uburyo bwo kubaza bati ntabwo urimo”. Ikibazo k’ikimenyane kirimo

Aba baturage bavuga ko iyo bagerageje kubaza impamvu badahabwa ubufasha bagenewe nyamara baranabaruwe, abayobozi ngo bababwira ko ikibazo kiba ari icya machini Ziba zabikoze nabo atari bo.

Gusa aba baturage batanga ubusabe ko ibi byakosoka ubu bufasha bugahabwa ababukwiye aho guhabwa abishoboye.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Mayor  Rutaburingoga Jerome we avuga ko abadafashwa nyamara bari ku rutonde ari uko baba bataragerwaho.

Mayor yagize ati “Ni ukuvuga ngo abafashwa bakabona abandi babatusha, mu by’ukuri ntabwo ibyo tubishyigikiye, ukuri ni uko, kubera ko ukennye siwe ujonjora abandi bakene, niba batabana yaba yarabamenye ate? Numva ibyo gushyirwa ku rutonde, ntabwo abashyizwe ku rutonde ariko bose bahita nabona ubufasha, bigendana n’ubushobozi, bigendana n’igihe, hari n’ibishobora gufata umwaka”.

Ubusanzwe urutonde rw’abatishoboye muri aka karere ka Gisagara rukorerwa mu midugudu, gusa nyuma ugasanga abemejwe bashyizwe ku rutonde sibo basohotse nk’abahawe ubufasha rimwe na rimwe ugasanga n’ababuhawe barifashije.

Related posts