Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Barashishikariza abandi babyeyi kujyana abana mu masomero

 

Ababyeyi bo mu Karere ka Gisagara barashishikariza abandi babyeyi kujyana abana babo mu masomero dore ko harimo byinshi abana babo barimo kungukiramo.

 

Ibi aba babyeyi babivuze nyuma y’ uko mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora hari isomero ryashinzwe mu kigo cy’urubyiruko cyaho (YEGO Center), ni ibintu bishimira kuko ngo kuva ryatangira abana babo bavuye mu bwigunge kandi basigaye badudubiza ikinyarwanda.

Vestine Nuwayo wo mu Mudugudu wa Kidwange, Akagari ka Mukande, Umurenge wa Ndora, avuga ko afite umwana w’imyaka icyenda yoherezayo, yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ngo afite byinshi yungukiye muri iri somero, haba mu kinyarwanda ndetse no mu cyongereza.

Yagize ati” Mbere y’uko ajya gusoma, ntabwo yajyaga ashishikarira cyane cyane ikinyarwanda.ariko aho aziye gusoma hano, agasangamo udutabo dutandukanye, ubona yarafungutse mu bwonko kandi bimufasha kwisanzura.”

Akomeza ashishikariza abandi babyeyi ko bagomba kuyoboka iri somero kuko ari ingenzi cyane kubana babo.

Ati” Ni ingenzi cyane kuko hari abatangiye batazi gusoma ibihekane, ariko aho bigira gusoma, batangira babigisha ingombajwi no gufatanya amagambo”.

Gemima Mukeshimana, ukora muri iryo somero rya Gisagara, avuga ko ababyeyi bamaze kubyumva neza bose kuko basobanuriwe uko rikora n’icyo rikora.

Ati” Iyo umubyeyi yohereje umwana aba yizeye ko agiye mu isomero, nubwo atabona umwanya wo kumuzana, aba abyizeye ko ari kwiga”.

Aya masomero yubatswe ku bufatanye bw’utu turere n’umuryango Uburezi Iwacu uterwa inkunga na USAID ibinyujije muri World Vision.

David Rugaju, Umuyobozi wungirije w’uyu mushinga,  avuga ko iri somero rigamije gukura abana mu bujiji no mu bwigunge.

Yagize ati” Icyo uyu mushinga ugamije, ni ugufasha abana bato gutora umuco wo gusoma, ubu abana bava mu ishuri bahitira ku isomero, bagacisha amaso muri ibyo bitabo muri weekend bafite gahunda ihoraho ndetse no mu biruhuko baza gusoma, Ikindi ni ugutinyura abafite ubumuga bakava mu bwigunge, ababyeyi bafite abana bafite ubumuga baritinya, twebwe tugaragaza ko umwana ameze nkundi. Nta mwana numwe ukwiriye kubuzwa ayo mahirwe yo kwigishwa gusoma”.

Iri somero rifite abana bazi gusoma batabasomera bafite imyaka guhera ku myaka 6 kugeza kuri 12 abo basomera ni uguhera ku myaka ibiri n’ igice (2.6) kugeza kuri 5. Gusa ryigisha n’ababyeyi gusoma.Ibitabo 250 by’inkuru zanditse mu Kinyarwanda na 425 by’inkuru zanditse mu Cyongereza, ndetse na tablets eshanu zirimo application zifashishwa ahanini n’abana bafite ubumuga.

Umuryango Uburezi Iwacu ugamije gufasha abana bafite imyaka hagati y’itatu kugeza ku icyenda kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda.

 

Abana bari hagati y’imyaka itandatu n’icyenda bamenyera gusoma muri aya masomero.

Related posts