Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Bamwe mu baturage basizwe mu manegeka n’ ikorwa ry’ umuhanda ntibahabwa ingurane

 

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara baravuga ko bambuwe, kuko bangirijwe ibyabo, ubwo hakorwaga umuhanda uturuka Huye ukagera ku biro by’akarere ka Gisagara ntibishyurwa.

Aba baturage bavuga ko inzu zabo zangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda, bamwe babarirwa imitungo yangiritse hishyurwa bamwe abandi ntibishyurwa,ndetse ngo hakaba n’abatarabariwe ngo bishyurwe.

Umwe muri aba baturage yagize ati” imashini yatugwishirije inzu baratubarira banga kutwishyura turategereza, imyaka ishize ari itanu. Ubuyobozi buratubwira ngo dosiye ihora igaruka mu bituzuye kandi twarabyujuje.”

Undi nawe yagize ati” Nange inzu yarasenyutse ntanubwo ngewe bigeze bambarira, kandi hari abo bagiye bishyura ariko twebwe twategereje igisubizo ntitwakibona. ubu igisenge cyaraguye no kugira ngo ugisane ni ibintu bigoye cyane ntabwo wapfa kugishyiraho”.

Undi nawe yagize ati” Iyi nzu ureba ni ingaruka z’umuhanda, yatangiye yiyasa ngiye kubona mbona gihise gihuruduka, kandi ni ukubera imashini yabicunze”.

Aba baturage bakomeza basaba ko bakorerwa ubuvugizi bakishyurwa, ngo kuko uyu muhanda uturuka Huye ukagera ku biro by’akarere ka Gisagara, wabangirije cyane.

Ati” Ubu mu mbona ndanyagirwa
Icyo nge nifuza mwansubiriramo inzu nkabona aho ndara sinyagirwe”.

Undi nawe ati” Ikifuzo nuko baduha ingurane tukava hano tukajya kubaka ahandi”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko abatarishyuwe ahanini byaturutse ku byangombwa byabo batanze bitari byuzuye, agasaba ko abafite ibibazo bamureba akabafasha.

Yagize ati” Ikibazo cyabaye hari abaturage badafite ibyangombwa by’ubutaka, ugasanga ubwo butaka ntibubabaruyeho, rero uwaba yaramaze kubona ibyo byangombwa yaza tukamufasha, rwose ntabwo umuhanda wasiga abaturage mu bibazo, bazaze bandebe mbafashe ntakibazo”.

Aba baturage nyuma yo kubona batishyuwe inzu zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda ufite ibirometero 14, umaze imyaka igera muri 5 ukozwe, bahisemo kuguma mu nzu zabo nubwo zangiritse ndetse banabona ko zishobora kubashyirira ubuzima bwabo mu kaga, dore ko bigaragara ko hari n’izangiritse cyane.

Related posts