Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Abaturage bishimiye iterambere rigiye gutumbagira nyuma y’ uko imirimo yo kubaka umuhanda ujya I Save yatangiye.

 

 

Abaturage bo mu Karere ka Gisagara banejejwe cyane n’uko habayeho gutangiza imirimo yo gukora umuhanda Karama(Atelier)-Gatoki(Rwanza) ureshya na km3, ariko umuhanda uzakorwa uzaba ureshya na 11km, bigende bikorwa mu byiciro.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki 06/05/2024, gitangijwe na Ministiri w’ibikorwaremezo Dr Gasore Jimmy, Ni umuhanda igice cyawo cya mbere kizarangira mu gihe cy’amezi 8 nyuma hagakurikiraho igice cya kabiri kizahuza uyu muhanda n’undi ujya ku biro by’akarere ka Gisagara.

Abaturage bo muri aka karere cyane cyane mu murenge wa Save bishimiye ikorwa ry’uyu muhanda kuko ngo ugiye kubafasha mu kwiteza imbere no kunganira ibindi bikorwa bihari bishingiye ku burezi , ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibikorwa by’ukorikori cyane ko aha I Save ariho habarizwa agakiriro k’akarere.

Uwitwa Sabwikunze Pascal wo mu kagari ka gatoki, mu mudugudu wa kavumu,
yagize ati” Twishimiye uyu muhanda kubera ko aho kaburimbo yageze haba haje iterambere, kandi nubundi uwari uhari wari warapfuye, hari harajemo ibinogo, kuba utari ukoze wari ubangamiye abaturage. Icyo twishimiye ni uko amamodoka yajyaga atinya kugera hano azajya ahagera dupakize imyaka yacu ijyere ku isoko bitagoranye”.

Undi witwa Kayitesi Jean Darique nawe wo mu murenge wa Save, akagari ka Gatoki, umudugudu wa kavumu, yagize ati” uyu muhanda ugiye gutuma tubona iterambere ryihuse, imyaka yacu tuzabasha kuyigemura neza, ubu hari abari baranze kugura imodoka none ubu bagiye kuzigura, nkange ubu nabonye n’akazi mu muhanda ubu ndakora, ndashaka gukuramo igishoro ngacuruza”.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, yavuze ko uyu muhanda ugiye kwihutishwa gukorwa, ko intego ihari ari ukuwukora neza ukagendeka.

Yagize ati” Uyu muhanda dutangije ku mugaragaro, twasabye ko umuhanda wihutishwa tujya tugira rimwe na rimwe ibibazo byo gucunga imishinga, aho usanga umushinga wari ugenewe guhindura imiterere mu karere, ariko mu kuwucunga ugasanga hajemo kugenda buhoro. akenshi bituruka kuri rwiyemezamirimo cyane cyane cyangwa bigaturuka mu nzego za Leta, niyo mpamvu twasabye ubufatanye mu nzego zitandukanye kugira ngo buri wese agire uruhare rwe, mu kwihutisha umushinga.
Icyo duteganya kuri uyu muhanda ni ukugendeka, ahakeneye imashini ni ukuyikoresha, ahakeneye itaka turyongereho, imihanda yose nicyo tuyiteganiriza”.

Ni umuhanda uzahuza iki gice cya Karama_Gatoki n’umuhanda mukuru Kigali_Huye ndetse ukazafasha cyane aka gace gasanzwe kabarizwamo ibigo byinshi by’amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza.

 

 


I Gisagara ,imirimo yo kubaka umuhanda ujya I Save yatangiye.

 

Igice cyawo cya mbere kizarangira mu gihe cy’amezi 8 nyuma hagakurikiraho igice cya kabiri kizahuza uyu muhanda n’undi ujya ku biro by’akarere ka Gisagara.

 

Ibyishimo byari byose kuri aba baturiye uyu muhanda bazahabwa akazi

 

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, yavuze ko uyu muhanda ugiye kwihutishwa gukorwa, ko intego ihari ari ukuwukora neza ukagendeka.

 

Related posts