Gisagara: Abaturage basabwe kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa

 

Mu Karere ka Gisagara, ku bufatanye na Water For People, hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umusarane hagamijwe gukangurira abaturage kubaka no gukoresha ubwiherero bukoze neza, mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’umwanda no guteza imbere isuku mu ngo ku nsanganyamatsiko igira iti “Buri muryango ukeneye ubwiherero.”

Bamwe mu baturage bubakiwe ubwiherero bwa kijyambere batuye muri ako Karere ka Gisagara bavuga ko mbere y’uko bubakirwa ubwo bwiherero imibereho yabo yari mibi cyane aho bakundaga kurwaza abana mu miryango yabo.

Umuturage wo muri ako Karere ka Gisagara, Umurenge wa Muganza, Akagari ka Cyumba witwa Nyanzwi Aruphonsine avuga ko mbere y’uko abona ubwiherero bukoze neza bunafite kandagirukarabe, yari abayeho nabi cyane aho yahoraga arwaza abana be indwara ziterwa n’umwanda wavaga muri ubwo bwiherero yari afite mbere.

Yagize ati “Ntarabona ubwiherero bugezweho bufite ibikoresho byose, iteka ryose twahoraga turwara inzoka bitewe n’umwanda wahoraga mu rugo, waterwaga nubwo bwiherero nari mfite mbere y’uko mbona ubu mfite. Rwose nari mfite umwana muto nahoraga njyana kwa muganga kubera indwara z’umwanda yarwaraga buri gihe zirimo imisonga n’inzoka.”

Ibyo abihuza n’umuturage witwa Mushimiyimana Clarisse utuye mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Cyumba uvuga ko na we yahoraga arwaza abana be kubera ubwiherero bubi yari afite mbere y’uko abona ubwo yubakiwe.

Ati “Narwaje abana cyane, mbese mpora kwa muganga kubera ubwiherero bubi nari mfite bwatumaga barwara inzoka n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda zatumaga tutabona agahenge mu muryango wacu.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yagiraga ikimwaro gikomeye cyo kuba nta bwiherero bwiza yagiraga bigatuma nta mushyitsi cyangwa umuturanyi we yari bwemerera gukoresha ubwo bwiherero bwe kubera isuku nke n’umwanda bwabaga bufite.

Ati “Rwose abagenzi ndetse n’abaturanyi banjye barabizi, nta n’umwe nari gutiza ubwiherero bwanjye kubera ikimwaro no kwanga gusekwa bitewe n’umwanda ndetse n’isuku nke bwabaga bufite. Ibyo byatumaga mpora nsenga Imana ngo nzabone ubwiherero bwiza.”

 

Umuyobozi wa Water For People mu Rwanda, Eugène Dusingizumuremyi.

Umuyobozi wa Water For People mu Rwanda, Eugène Dusingizumuremyi, avuga ko ikibazo kiri muri ako Karere ka Gisagara by’umwihariko muri uwo Murenge wa Muganza ki suku nke igaragara mu bwiherero ndetse no mu ngo, giterwa ahanini n’imyumvire mibi abatuye uwo murenge bagifite. Avuga ko badafite ikibazo cy’ubushobozi bwo kubaka iyo misarane ahubwo ko ari imyumvire mibi ikibarimo yo kumva ko kubaka ubwiherero bwiza ari ugusesagura amafaranga.

Yagize ati “Mu by’ukuri, ikibazo cy’umwanda uterwa ahanini n’ubwiherero bubi abatuye uyu Murenge wa Muganza bafite ntabwo giterwa n’ubushobozi buke bwo kubaka ubwiherero bwiza nk’uko benshi babivuga, ahubwo ni ikibazo cy’imyumvire mibi benshi muri bo bagifite aho usanga umuntu yubaka inzu ya miliyoni 10 ariko ugasanga ubwiherero bwe burahirima. Ni imyumvire mibi rwose bagifite.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hakenewe ingamba zifatika kugira ngo icyo kibazo gikemuke bitewe n’uko benshi mu batuye uwo murenge ntacyo baba bitayeho ndetse ko bafata ubwiherero nk’aho nta kamaro bufite.

Ati “Hakenewe ingamba zifatika kugira ngo iki kibazo cy’umwanda mu bwiherero no mu ngo kigabanuke. Abaturage twabahaye amazi meza ariko ntibayabyaza umusaruro. Ikibitera rero ni uko babona ko ubwiherero nta kamaro bufite. Hakenewe ingamba n’ingigisho zifatika kugira ngo gikemuke, kubera ko usanga umuntu yubaka inzu ya miliyoni 10 ariko gufata ibihumbi ijana ngo yubake ubwiherero bugezweho bwujuje ibisabwa bikamunanira, nyamara ayo mafaranga yanze kubakisha ubwo bwiherero akayamarira mu kwivuza indwara yatewe n’umwanda wo kutagira ubwiherero bwiza.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara Dusabe Denise.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara Dusabe Denise avuga ko ikibazo cy’ubwiherero budakoze neza kigaragara mu Karere ka Gisagara giterwa n’uko akenshi ako Karere gakunze kugarizwa n’imihindagurikire y’ibihe irimo imvura nyinshi ikunze kugwa muri ako Karere igasenyera benshi. Avuga ko nubwo icyo kibazo gihari ariko kitari ku kigero cyo hejuru ndetse ko hari ingamba zafashwe n’ubuyobozi mu kugikemura.

Yagize ati “Nk’ubuyobozi tuba dufite ingengo y’imari y’ibyo tugomba gukemura, ubwo bwiherero butameze neza nabwo buri mu bibazo twafatiye ingamba z’uko bigomba gukemuka byibuze bitarenze ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka. Ubu abantu bafite ubwiherero budakoze neza muri aka karere kacu ni hafi 1%, kandi kuba bagihari ni uko aka karere kacu dukunze kugarizwa n’imihindagurikire y’ibihe aho usanga dusenyerwa cyane n’imvura nyinshi.”

Akomeza avuga ko kandi nubwo bimeze bityo hari ingamba zafashwe zo gukemura ibyo bibazo byose byugarije ako Karere.

Ati “Nka karere, tuzakomeza dufatanya n’abafatanyabikorwa ndetse n’indi miryango itandukanye mu guhwitura no gukomeza kwigisha abaturage ibyiza by’ubwiherero bukoze neza, kubera twamaze kubona ko benshi batabuze ubushobozi ahubwo babura inama zibafasha kubaka. Uretse ko hari n’abafite ubushobozi bwo kubaka ubwo bwiherero wenda bakabura isakaro, tuzagenda tubafasha kubona ibyo bikoresho kugeza ibyo bibazo byose bikemutse.”

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo gakunze kugaragaramo ibibazo by’isuku nke ahanini iterwa n’ibibazo byo kugira ubwiherero budakoze neza, uretse ko ubuyobozi bw’ako Karere butanga ikizere cy’uko ibyo bibazo byose bizakemuka bitarenze ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

 

Abaturage bahawe ibikoresho bibafasha mu Isuku.