Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gisagara: Abaturage bamaze imyaka itatu mu gihirahiro cy’amafaranga bakoreye akaburirwa irengero

 

 

Hari bamwe mu baturage bubatse amashuri ya Nyagahuru ya kabiri,yo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gishubi mu ntara y’amajyepfo bavuga batamenye irengero ry’amafaranga bakatawaga babwirwa ko ari aya caisse sociale ndetse na ejo Heza gusa nyuma bagiye kuyabaza muri sisitemu (System )ikabereka ko ntacyatanzwe.

Umuturage witwa Nkeramihigo Valens avuga ko ari mu bubatse ibigo by’amashuri mu gihe cya Covide-19 ariko akatwa aya mafaranga nawe akaba yarayaburiye irengero

Valens yagize ati “Ikibazo dufite nk’abatekenisiye twubatse ibyumba by’amashuri mu gihe cya Covid batubwira umushahara tuzajya dukorera turawemera, badukata amafaranga 850 buri mu byizi, twubaka amezi agera kuri atandatu, twajya kuri sacco imibyizi yose ufite bakagukataho amafaranga 850, amafaranga bakatubwira ngo bazayadushyirira kuri ejo heza turayabura, tureba kuri message turayabura, tukaba tuyashaka nibura ngo tuzatange Mituelle nibura y’uku kwezi kwa 2”.

Minana Joseph wo mu mudugudu wa Nyakibungo akagari ka Nyakibungo mu murenge wa Gishubi wo mu karere ka Gisagara nawe avuga ko yakatwaga aya mafaranga 850 kuri buri mubyizi ubwo yubakaga amashuri nk’umufundi mu gihe cya Covide-19 ariko kuri ubu yayaburiye irengero.

Minani avuga ko babawiraga ngo amafaranga bazajya bayabona kuri Message ariko bagategereza bagaheba kugeza nanubu Kandi ko niyo bagerageje kubaza abayobozi harimo n’ushinzwe uburezi mu murenge wa Gishubi ngo bababwira gukomeza gutegereza bakareba ko bazayabona.

Aba baturage barifuza ko amafaranga yabo bayabona bakaba bayakoresha cyane aya Caisse sociale naho aya Ejo heza yo ntabwo bayasaba cyane bakavuga ko nibura bayabonye yanafasha kwishyura Mituelle.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gishubi, Hitimana Jean Damour, avuga ko Ikibazo cy’aba baturage akizi Kandi ko agiye kugikurikirana

Gitifu yagize ati “Hari ibwiriza y’uko abafundi bose n’abayedi bose bajya guhembwa hakagira amafaranga bakatwa akajya kuri Caisse sociale, ayo mafaranga akabikwa ku manimero y’amarangamuntu yabo, numva igisubizo tuzagikura kuri Caisse sociale bitarenze kuwa mbere twabasubiza”.

Aba baturage bavuga ko iki kibazo bakimaranye imyaka itatu bakibaza ntigikemuke, bagasaba ko basubizwa amafaranga yabo bakikenura cyangwa bagateganyirizwa nk’uko babyizezwaga.

 

 

 

Related posts