Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi:Umusore nyuma yo kwivugana umukecuru wari umukoresha we akoresheje umuhini yahise yijyana n’umutima mwiza yishyira inzego z’umutekano, nazo zikora akazi kazo

Kuri uyu wa gatanu tariki wa 1 Nzeri 2023 nibwo mu Mudugudu wa Karagari Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi Umusore w’imyaka 29 yakubise umuhini mu mutwe umukecuru wari ufite imyaka 73 yakoreraga mu rugo aramukomeretsa, ajyanwe kwa muganga ahita yitaba Imana na we ahita yishyikiriza Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi.

Inkuru mu mashusho

Icyateye ubu bwicanyi ngo byavuye ku ntonganya zavutse ubwo uyu mukecuru yaciraga mu maso umusore yakoreshaga, undi na we agafata umuhini akawumukubita mu mutwe akamukomeretsa cyane bikaza kumuviramo urupfu

Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yatangaje ko uyu musore akimara kubikora yahise yishyikiriza inzego zishinzwe umutekano aho Yagize ati “Byabaye ku itariki ya 1 Nzeri 2023 mu masaha ya saa Munani n’igice Ni bwo umusore yakubise umuhini umukecuru aramukomeretsa, nyuma yo kugera kwa muganga byamuviriyemo gupfa.’’

Yakomeje kandi avuga ko “Uyu muhungu yahise yijyana kuri polisi avuga ko amaze gukubita umukecuru amuziza ko yamutotezaga.’’

Uyu muvugizi kandi yavuze ko Polisi yahise imushyikiriza “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo hakorwe iperereza ryimbitse.’’

Mu gusoza yasabye abaturage kutihanira kuko amategeko ahari, anasaba inzego zose n’abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ndetse no gukumira icyaha kitaraba.

Gusa hari andi makuru avuga ko uyu musore yari amaze umwaka yahira ubwatsi bw’inka mu rugo rw’uyu mukecuru kandi ko amakimbirane yabo ashobora kuba amaze nk’amezi umunani nyuma y’uko umuhungu w’uyu mukecuru witabye Imana yari amaze kujya gukorera I Kigali.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushingurwa.

Related posts