Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi:Ubujura bukomeje guhangayikisha Abaturage

 

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko ikibazo cy’ubujura gikomeje gufata indi intera ahanini bukorwa n’udutsiko tw’abasore birirwa banywa ibiyobyabwenge.

Umuturage witwa DUSHIMIRIMANA Edson wo mu mudugudu wa Gacurabwenge, Akagari ka Gacurabwenge,Umurenge wa Byumba,Akarere ka Gicumbi avuga ko ahagana saa 2:00 z’ijoro mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19-1-2024, yatewe n’abajura bitwaje Intwaro gakondo bakamumenera ibirahuri.

Yagize ati:”Ahagana saa munani z’igicuku abajura bateye iwanjye bamenagura ibirahuri binjira mu nzu bumvishe ndigutabaza baza no ku cyumba cyanjye barahamenagura nkomeza gutabaza bageze aho bariruka.”

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere abajura bamuteye bashaka kumwiba ndetse no muri aka gace ko bwabaye akamenyero.

Ati:”Ubujura hano si ubwa mbere bukozwe kuko hari n’igihe baje noneho mu gihe bari kurira igipangu umuturage umwe aba arababonye abaterera Induru nuko baragenda baramunigagura,nibwo umugore wanjye yasohotse bamubonye bariruka.Ikindi Kandi aka gace kacu kabaye indiri y’amabandi kuko usanga insorersore zirirwa zinywa urumogi zamara gusinda nibwo zitangira gukora ibikorwa by’urugomo.”

DUSHIMIRIMANA asanga kugira ngo ubujura nk’ubu bucike aruko hakazwa ingamba nk’uko icyaba cya Kanyanga cyashyizwemo ingufu nyinshi.

Ati:”Kubera iki aba bajura batajya bafungwa ko abenshi baba bazwi?Tugira group duhuriramo n’abayobozi ndetse n’abashinzwe umutekano kandi hashyirwamo amazina y’abo bajura,kubera iki batagenda ngo babafate babafunge nk’uko abakanyanga babafunga!”

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba NGEZAHUMUREMYI Theoneste mu butumwa yanyujije kuru Watssap yavuze ko hagiye gukorwa umukwabu hagashakishwa ababiri inyuma.

Yagize ati:” Harongera hakorwe operation hari group iri ruyaga na gashirwe ibiri inyuma, ubwo imyirondoro yabo yakozwe birakemuka.”

Gitifu NGEZAHUMUREMYI yakomeje asaba abaturage kurara bacanye amatara yo hanze mu rwego rwo gufasha abanyerondo.

Yagize ati:”Tugerageze gucana amatara yo hanze bifasha abanyerondo mu kazi iyo baje muri intervention hari n’ibiraro bito abantu bagerageza kwikorera nibura umuhanda ukaba nyabagerwa no gukora canalization y’amazi bigendanye no kuyafata”

Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana ikibazo cy’ubujura ariko icyo abaturage bahurizaho n’ukuba bafatwa bugacya barekuwe ahubwo bakihimura kubaba babatanzeho amakuru.

Abajura bamenye ibirahuri bya DUSHIMIRIMANA maze barabatesha muri Gacurabwenge

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.

 

 

Related posts