Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi:Abasenyewe n’ibiza barasaba ubuyobozi kubafasha kubona isakaro.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi basenyewe n’ibiza by’imvura yaguye tariki ya 14 Gashyantare 2024 barasaba ubuyobozi kufasha bakabona isakaro bakava mu gusembera babayemo.

Bamporineza Emmanuel wo mu mudugudu wa Nyaruhanga,Akagari ka Bugomba yabwiye kglnews.com ko nyuma yaho igisenge cy’inzu ye kigurukiye,abayeho asembera.

Yagize ati:”Inzu yanjye igisenge cyayo cyaguye mu kwa kabiri ku itariki 14,nagiye ku Kagari nta kintu batubwiye, kandi urabona ko imvura n’igwa izahita ihirima,mukoze ubuvugizi rwose tukabona isakaro kuko nta bushobozi dufite.”

Mugenzi we nawe wo muri uyu mudugudu Biseruka yagize ati:”Nanjye urabona ko cyose cyagurutse kandi ntabushobizi mfite,ubu rwose ntitutabona amabati na bino byo hasi bizagwa.Nukuri turababaye ni mudufashe tureke gusembera mu baturanyi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’agateganyo Madame Uwera Parfaite, yabwiye kglnews.com ko ikibazo cyatewe n’ibiza muri aka karere kizwi gusa n’abo ko iyo bamaze gukora urutonde rwogerezwa muri Minisiteri ishinzwe ibiza.

Ati:”Ni byo Koko ikibazo cy’ inzu zasenywe n’ibiza kirahari,icyo dukora tubashyira ku rutonde noneho tugatanga ubusabe bwacu muri MINEMA,iyo bayohereje natwe tuyohereza mu baturage.”

Meya Parfaite akomeza agira inama abaturage kuzirika ibisenge mu rwego rwo gukomeza kwirinda ibiza.

Ati:”Inama twagira abaturage mu rwego rwo guhangana n’ibiza bikunze kugaragara muri aka karere nuko bazirika ibisenge byabo.”

Nta mibare y’abasenyewe n’ibiza itangwa n’aka karere icyakora mu mudugudu wa Nyaruhanga umunyamakuru yagezemo harimo abagera kuri batatu bakeneye isakaro.

Related posts