Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi:Abacuruzi babangamiwe n’umwanda wo mu bwiherero.

 

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Gaseke mu murenge wa Mutete ho mu karere ka Gicumbi baravuga ko ubwiherero bw’iri soko bubamo umwanda ndetse umunuko wabwo ushobora kubatera indwara zituruka ku mwanda.

Aba bacuruzi ngo kujya muri ubu bwiherero ni amaburakindi kuko ngo ntakundi baba babigenza cyane ko baba bashaka kwikiranura n’umubiri.

Umwe mu bacuruzi yagize ati:”Nyine turihangana tugapfa kujyamo,hari n’igihe ujyamo ugasanga innyo zatondagiye ziri hejuru,innyo rwose ziba ziri hejuru ukabura aho ukandagira,bimeze nk’ibyuzuye ahari pe.”

Undi mucuruzi nawe yagize ati:”iyi misarane bitewe n’umubare w’abantu bajyamo usanga zinuka ubu se wowe nturi kumva umunuko Koko,keretse bateye mo umuti kugira ngo ibi bisimba bigumeyo ntibizamuke.”

Ati:”Nkanjye ucururiza iruhande rwa Tuwarete(Toilette) kandi haranuka nyamara dusora nk’abandi bacururiza ahantu hazima urumva atari ikibazo.Ibaze no kujya muri iyi misarane dutanga amafaranga ubwo rero urumva uko byagenda kose kubera uyu munuko bituma umuntu aba atameze neza.Abakiriya baza batishimye bakatubaza bati uyu munuko ntabwo muwumva natwe tuti turihangana kuko ntakundi twabigenza.”

Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko bafite impungenge z’indwara ziterwa n’umwanda zishobora kuzaturuka muri ubu bwiherero.

Ati:”Indwara se zabura,reba nk’ubu nk’ikigori gishobora gutambuka inzara yatwishe ukakigura ukurira kandi uri iruhande rwa Tuwarete (Toilette) ni gute utarwara,umva ni Imana nyine itwirindira.None se nyine nimba abantu bayicaye iruhande nkuko imeze gutya urumva atari ikibazo.”

Ni ubwiherero kugira ngo ubukoreshe bisaba kwishyura amafaranga igiceri cy’ijana ariko bakibaza icyo ayo baba bishyura yaba amara kandi yakwifashishijwe mu kunoza isuku.

Uwera Parfaite umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi w’agateganyo yabwiye Radio TV1 dukesha iyi nkuru ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye gusa ko kizakemurwa n’iyubakwa ry’isoko na cyane ko na ryo rishaje cyane.

Yagize ati:”Twarabasuye hamwe n’inamanjyanama ndetse na komisiyo y’ubukungu byose rero twabikoreye isesengura turimo turateganya y’uko umwaka utaha tuzashaka uburyo twarikorera,icy’ubwiherero cyo ntabwo nari nakibonye icyo gihe ariko iyo dukoze umushinga wo gusana tureba ibyo byose bishobora kuba bishaje yewe bishobora kuba biri no gutera ikibazo ubwo nabyo bigomba kuba biri muri ibyo bizakorwa.”

Isoko rya Gaseke ni isoko riremwa n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’akarere ka Gicumbi,Rulindo ndetse n’Umujyi wa Kigali rikaba rirema buri wa Gatanu w’icyumweru.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi.

Related posts