Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Yishe umugore we wari umaze iminsi adataha mu rugo.( Dore impamvu yatumye abikora).

ifoto igaragaza umujyi wa Byumba muri Gicumbi niyo twifashishije

Ni amahano yabereye mu Murenge wa Muko, mu Kagari ka Mwendo mu Mudugudu mu Karere ka Gicumbi , aho Umugabo w’ imyaka 47 y’ amavuko yakubise umugore we amuziza kumuca inyuma bikamuviramo urupfu.

Ngo uyu mugabo yakubise umugore we mu Ijoro ryo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2022, ubwo umugore yari atashye yatinze umugabo akamubaza aho yari yagiye bakananirwa kumvikana ari naho bahereye barwana.

Amakuru avuga ko bagundaguranye mu rugo, abaturanyi batabaza ubuyobozi bw’ akagari ko hari abari kurwana buhageze busanga umugore yapfuye.Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe agirana amakimbirane akomeye n’ umugabo we, amuziza ko ashobora kuba amuca inyuma.

Ubuyobozi buvuga ko uyu nyakwigendera wari ufite imyaka 37 yari amaze iminsi itatu adataha mu rugo rwe, hanyuma atashye mu masaha y’ igicuku ahita acyimbirana n’umugabo we.

Umurambo wa nyakwigendera ngo basanze ufite igikomere ku munwa. Asize umugabo n’ abana batatu, ubuyobozi bukaba busaba abaturage gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari aho babonye amakimbirane.

Uyu ukekwaho iki cyaha yafashwe ajyanwa kuri Station Polisi ya Rutare kugira ngo hakorwe Iperereza ryimbitse.

Src: Igihe.com

Related posts