Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Yasanzwe mu mugenda w’amazi yapfuye.

Kaheru Fausta,ni umukecuru w’imyaka 69 y’amavuko utuye mu karere ka Gicumbi yasanzwe mu mumuferege w’amazi aryamyemo yapfuye.

Byabaye ku mugoroba wo kuya 11 Gashyantare 2024, bibera mu kagari ka Bugomba mu mudugudu wa Kajevuba mu Murenge wa Kaniga.

Amakuru avuga ko n’ubwo uyu murambo wabonetse mu murenge wa Kaniga, atari ho uyu mukecuru asanzwe atuye, kuko ari uwo mu murenge wa Mukarange cyane ko ari imirenge ihana imbibi.

Ndizihiwe Cyriaque,
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, , yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko byabayeho.

Yagize Ati :“Yego, ni uko yaguye mu murenge wa Kaniga ariko ubusanzwe yari atuye mu murenge wa Mukarange. Yasanzwe ari mu mugenda w’amazi mu murenge wa Kaniga iruhande rw’akayira. Yari ari mu gishanga yapfuye, ntabwo turamenya icyamwishe.”

Gitifu Cyriaque yakomeje agira ati: “Hari mu kayira banyuramo bataha mu murenge wa Mukarange, ahitwa Rusambya, ariko twabimenyesheje inzego zibishinzwe.”

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma.

Muri iyi mirenge ya Kaniga na Mukarange hakunze kumvikana imfu za hato na hato aho bamwe bikekwako baba banyoye Kanyanga mu gihugu cya Uganda cyane ko iyi Mirenge ihana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Gicumbi

Related posts