Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Umusore yari amaze iminsi aguze inzu ngo nawe yitegure umuryango nk’abandi bose ariko yasanzwe yayipfiriyemo

 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023, nibwo umurambo w’ uwitwa Uwimana Albert w’ imyaka 26 yasanzwe mu gikoni cy’ inzu yari amase iminsi aguse yashizemo umwuka.

Inkuru mu mashusho

 

 

Uyu nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Nyankenke, mu Kagari ka Kigogo,mu Mudugudu wa Rusayu, mu Karere na Gicumbi.

Amakuru avuga ko abaturanyi b’uyu musore bavuga ko bikekwa ko yaba yiyahuye, kuko aho basanze umurambo hanukaga imiti yica udukoko, ariko nta gikomere yari afite.

Manishimwe Jean de la Croix, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire mu Murenge wa Nyankenke, , yemeje ayo makuru ari impamo.Yagize ati “Yego byabayeho. Ni umusore wari ukiri ingaragu, ufite imyaka 26, bamusanze mu gikoni cy’inzu yari amaze iminsi aguze, bamusangamo yapfuye. Bikekwa ko yaba yiyahuye, kuko aho bamusanze hanukaga imiti yica udukoko.’’

Gitifu Manishimwe yavuze ko iperereza kuri urwo rupfu ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye, Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Related posts