Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Umusore yagiye kuvoma nk’ ibisanzwe bagiye kureba basanga yapfiriye mu kabande

 

 

Mu Karere ka Gicumbi , haravugwa inkuru iteye agahinda naho umusore bari bamutumye kuvoma amazi, bagiye kureba basanga yapfiriye mu gishanga cy’ ahitwa Mukadogo.

 

Uyu nyakwigendera yitwa Bizimana Jean
Damascène, urupfu rwe rwamenyekanye ubwo se wabo wari wamutumye amazi, yabonye atinze ajya kumwirebera agezeyo asanga aryamye hasi yapfuye.

Iyi nkuru y’ inshamugongo yabereye mu Mudugudu wa Ruhondo, Akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Mutete ku gicamunsi cyo ku wa 14 Ugushyingo mu 2023.

Amakuru avuga ko ababibonye ngo musore ashobora kuba yari afite uburwayi bw’Igicuri. Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.

Mwanafunzi Déogratias,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete yavuze ko umurambo wajyanywe gukorerwa isuzuma.Ati “Yego byabaye ejo ku wa 14, bamusanze yapfuye ariko bikekwa ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe, gusa RIB yahageze ngo ikore iperereza , umurambo wajyanywe ku bitaro gukorerwa isuzuma.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kutajya bakoresha abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe batizeye neza aho babatumye.

Related posts