Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Inkuba yakubise umuturage Imana ikinga ukuboko.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa mbere Tariki ya 05 Gashyantare 2024, mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Bugomba, Umurenge wa Kaniga,ho mu karere ka Gicumbi.

Ubwo imvura yagwaga ari nyinshi muri aka gace ndetse n’ inkuba zikubita nibwo yakubise umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 ariko Imana ikinga akaboko ntiyitaba Imana.

Amakuru avuga ko iyi nkuba yakubise Inka yari iri mu kiraro gusa yo yahise ipfa.

Abaturanyi b’urugo byabayemo bavuze ko inkuba yakubise umuturage ubwo yari mu gikoni ahita agagara umubiri wose (Paralysé) ariko ntiyahasiga ubuzima kuko bahise bamwihutana kwa muganga.

Umwe mu baturage yagize ati: “Uyu mudamu yari ari mu gikoni, inka iri mu kiraro, hagwaga imvura nyinshi irimo n’inkuba rero ikimara kumukibita yahise ikubita n’Inka mu kiraro ariko yo yahise ipfa ako kanya naho we aragagara.”

Akarere ka Gicumbi kamaze iminsi kibasiwe n’inkuba kuko no mu minsi ishize yakubise abakinnyi kuri stade y’aka karere ubwo ikipe y’abato b’Inyemera bakinaga na Rambura junior maze abagera kuri 12 bakajya mu bitaro gusa ku bw’amahirwe bose bakaza gukira.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi

Related posts