Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Icyishe umugore wari ugiye kwanika imyenda cyamenyekanye

 

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’ umugore witwa Uwimpuhwe Oniphlide wari utuye mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gacurabwenge yitabye Imana nyuma yo gufatwa n’umuriro ubwo yari agiye kwanika imyenda ku rutsinga rw’amashanyarazi.

Amakuru avuga ko byabaye kuri uyu wa Kane 16 Gashyantare 2023 ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umuriro ukimara kumufata yaguye hasi bahamagara imbangukiragutabara ageze ku bitaro bya Byumba ahita ashiramo umwuka, Nyakwigendera asize abana batatu barimi n’ uwari ufite imyaka ibiri

Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Byumba bwihanganishije umuryango wagize ibyago, busaba abaturage kujya bagira ubushishozi mu gihe babonye insinga aho ariho hose , kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Src: Igihe

 

Related posts