Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Hamekanye andi makuru k’urupfu rw’umunyeshuri wigaga kuri Petit Seminaire Saint Dominic Savio Rwesero

Ibiro by’Akarere ka Gicumbi 

Mu ijoro ryo Kuwa mbere tariki 19 Gashyantare rishyira kuwa Kabiri Tariki 20 Gashyantare 2024 , saa cyenda z’ijoro nibwo umunyeshuri wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri Petit Seminaire Saint Dominic Savio Rwesero iherereye mu murenge wa Rwamiko mu karere ka Gicumbi, yafashwe n’uburwayi nyuma bukaza guhita bumuhitana.

 

Mu nkuru yasohotse mbere kglnews.com yari yavuganye n’umwe mu bakorera kuri icyo kigo avuga ko uyu mwana yafashwe kuwa mbere n’ijoro aryamye muri Dortoire aratabaza bahita bamujyana kwa Muganga agezeyo yitaba Imana.

Yari yabwiye Igicumbi News twakeshaga iyi nkuru ati: “Uriya mwana yari yiriwe ari muzima, n’ijoro araryama nyuma atabaza avuga ko arembye bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Rwesero twegeranye biranga bamukomezanya ku Bitaro bya Byumba ari naho yapfiriye”.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu karere ka Gicumbi, NSENGIMANA Jean Damascène wavuze ko nyakwigendera akimara gufatwa n’indwara yahise ajyanwa kwa Muganga ngo bamusuzume kugira ngo bamenye intandaro y’ubwo burwayi gusa icyamwishe nticyamenyekana ariko harakekwa uburwayi burimo n’umuvuduko w’amaraso.

Ati: “Njye icyo nabanza kuvuga ni ukwihanganisha umuryango watakaje umwana. Iyo nkuru rero y’akababaro natwe twarayimenye umwana akimara gufatwa barabitubwiye mu masaa cyenda z’ijoro bahita bahamagara abandi bana bari begeranye nawe bahita bajya kumenyesha Padiri Ushinzwe Discipline bamujyana kwa muganga ku kuri Centre de Santé ya Rwesero nibwo banamenyeshaga n’Umubyeyi we. Noneho nyuma bizakugaragara ko atahakirira bamuha Transfer ajya ku Bitaro bya Byumba, yagezeyo abaganga nabo bashyiraho akabo nyuma nibwo twaje kumva ko umwana yatabarutse”.

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko nta burangare bwabayeho bw’ikigo uyu mwana yigagaho ahubwo keretse ngo habaye hari ikibazo yari afite kizwi n’ababyeyi be bakaba batarakimenyesheje ubuyobozi bw’ikigo.

Amakuru avuga ko imodoka y’Akarere ariyo yatwaye umurambo wa nyakwigendera bawushyikiriza umuryango we utuye mu mujyi wa Kigali kugira ngo ushyingurwe. Ntiharatangazwa ibisubizo bya Muganga ku cyateye urupfu rw’uyu munyeshuri.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Ivomo: Igicumbinews

Related posts