Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Bitunguranye, Umuyobozi w’ ikigo cy’ amashuri yasanzwe yapfuye( ese harakekwa iki?)

Mu murenge wa Rushaki wo mu Kagari ka Gitega mu Mudugudu wa Karambo , mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’ uwari umuyobozi w’ ikigo cy’ amashuri abanza cya Karambo wasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye.

Uyu wari umuyobozi w’ iki kigo yitwa Vuguziganya Dieudonné wasanzwe mu mugozi yashizemo umwuka ku Cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2022.Umuryango wa nyakwigendera wari utuye mu Murenge wa Giti, yari afite imyaka 35 y’ amavuko akaba asize umugore n’ umwana umwe gusa.

Nk’ uko byatangajwe n’ Umuyobozi w’ ishami ry’ uburezi mu Karere ka Gicumbi , Nsengimana Jean Damascene, ngo ishuri nyakwigendera yayoboraga nta gihe kinini cyari gishize arigezemo kuko yatangagiye muri Kamena 2022. Yagize ati“Ni byo nanjye iyo nkuru y’incamugongo yangezeho, amakuru bampaye ni uko ejo yari yahanye gahunda n’abarimu yo gutangira gutegura imfashanyigisho z’igihembwe cya mbere baramutegereza baramubura, bagiye kureba aho acumbitse basanga hafunze kandi hafungiyemo imbere, basubitse urugi basanga anagana mu ishuka yapfuye ”.

Abantu bari bamuzi batangaje ko nta kibazo yari afitanye n’ urwego rw’ akazi mu gihe gito yari amaze ku buyobozi bw’ ishuri ndetse ko ibigendanye n’ amakimbirane yo mu muryango na byo ntabyo bamucyekagaho kuko yari amaze igihe gito ashinze urugo akaba ari yo mpamvu yari yanze kujya gukorera muri Kirehe kugira ngo abone uko yita ku muryango we.( SOURCE: IGIHE)

Ifoto yakoreshejwe haruguru igaragaza tumwe mu duce two mu mujyi wa Gicumbi

Related posts