Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Bikomeje gutera urujijo abenshi nyuma yo gusanga inka yabyaye inyana y’ amaguru 8 n’ imirizo 2. Dore impamvu bavuga yabiteye…

Inyana yavutse ifite amaguru 8 n’imirizo ibiri

Mu Murenge wa Mutete , Akagari ka Mutandi mu Karere ka Gicumbi, haravugwa agashya aho inka y’ umuturage yabyaye inyana ifite amaguru umunani n’ imirizo ibiri, bitera abantu benshi urujijo. Aka gashya kabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 . 10. 2022.

Iyi yari inka y’ umuturage witwa Twizeyimana Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Gatare.Uyu muturage yagize ati “Ifite amaguru umunani aragaragara, imirizo ni ibiri ndetse ibihimba by’inyuma nabyo ni bibiri, uretse ko hagaragara umutwe umwe. Nyina yazibyaye byagombye ko bayibaga, gusa Veterineri wayibyaje yansobanuriye ko biterwa n’ukuremwa kwazo mu gihe ziba zikiri urusoro mu nda.”

Uyu mugabo yavuze ko asanzwe ari umworozi, gusa ngo ni ubwa mbere yari ahuye n’ibintu nk’ibi.

Umuganga w’’amatungo Tuyishimire Valens wabyaje iyi nka, yavuze ko byagoranye kubyaza iyi nka kubera ko iyayo iremwe mu buryo budasanzwe.Yavuze ko kuvuka inka iteye gutyo bidasanzwe gusa yemeza ko bishoboka bitewe n’uturemangingo tuba twakuze mu buryo butameze neza.

Ibi byabaye nyuma y’aho n’ubundi muri aka karere ka Gicumbi habanje kuba akandi gashya k’umuturage wari wabyaje inka akabyaza ikimasa giteye nk’ingurube.

Uyu Tuyishimire yavuze ko ari ubwa mbere abyaje inka ikaza iteye gutyo.

Related posts