Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Abangabirama bararitse urutoki rw’umuturage.

Ibi byabaye kuwa Gatanu Tariki ya 19 Mutarama 2024, mu masaha ya mu gitondo, mu Mudugudu wa Kirara, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Muko, mu karere ka Gicumbi, ubwo Umuturage witwa Iyamuremye Jean Bosco, yamenye amakuru ko urutoki rwe barutemye dore ko aho ruherereye atari aho atuye.

Amaze kubimenya yahise yitabaza ubuyobozi kugira ngo bukurikirane abakoze ayo mahano ariko kugeza ubu ntawurafatwa gusa iperereza riracyakomeje.

Kglnews.com ikimara kumenya ay’amakuru yavuganye na Ny’ir’ugutemerwa urutoki maze mu gahinda kenshi agira ati: “Nari najyanye umurwayi kwa muganga yari yakomeretse mutwara nka saa moya n’igice z’umugoroba, ngeze kwa muganga ndategereza ngo barangize kumuvura musubiza mu rugo rwe. Nageze mu rugo nka saa tanu ndaryama, mbyuka mu gitondo bampamagara ngo imibyare bayimazeho.”

Kglnews.com yavuganye n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite, avuga ko kugeza ubu ny’ir’urutoki nta muntu akeka baba bafitanye amakimbirane ariko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ababyihishe inyuma.

Ati: “Uwo muturage yabyutse urutoki rwe barutemye, nta muntu n’umwe akeka, nta n’uwo azi bari bafitanye ibibazo. Urumva rero ikigomba gukorwa ni iperereza kugira ngo hamenyekane ababikoze. Ikindi ni ugukora Inama n’abaturage b’Umudugudu kugira ngo bigishwe kubana neza, umuntu ashobora kuba agufitiye urwango utabizi, ashobora kuba agufitiye inzika ko wenda ufite ibyo bitoki byiza, byose ni ugukora Ubukangurambaga mu baturage bakagira ubugwaneza, bakagira ubumwe, bakagira ugushyirahamwe, ntakindi! Naho ubundi nta n’umwe atubwira ko akeka kuko ubundi yakagombye kuba atanga n’ikirego ngo hakorwe Iperereza.”

Ubuyobozi buvuga ko nihamenyekana uwabikoze azahanwa n’amategeko.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi

Related posts