Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gicumbi: Abakekwaho gutema urutoki bafashwe.

 

Hashize icyumweru kglnews.com ibagejejeho inkuru y’umuturage witwa Iyamuremye watemewe urutoki wo mu Mudugudu wa Kirara, Akagari ka Rebero, Umurenge wa Muko, mu karere ka Gicumbi.

Kuri ubu amakuru avuga ko babiri mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bamaze gutabwa muri yombi mu gihe undi umwe akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Bamwe mu baturanyi b’uyu mugabo bahaye Igicumbi News dukesha iyi nkuru avuga ko abatawe muri yombi ari uwitwa Tuyisenge Valens ndetse na Usanase. Ni mu gihe kandi Usangabandi akomeje gushakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Iyamuremye yabwiye Igicumbi News dukesha iyi nkuru ko umwe mu bafashwe n’ubundi yagiye ashinjwa kumwiba mu bihe bitandukanye.

Yagize Ati: “Umuyobozi wa Polisi i Rutare ejo(Ku wa mbere) yakoranye na Sedo w’Akagari ndetse n’urwego rwa Dasso bafata babiri bakekwa undi we yarabuze. Impamvu bakekwa n’uko umwe mbere yigeze kuntega ntaha maze abaturage baramufata nyuma aza no kunyiba Moto maze nayo barayimufatana arafungwa. Nyuma ataha mu buryo budasobanutse. Ubwo n’undi wari icyitso cye bakoranaga nibo bafashwe undi we yabuze ntabwo arafatwa”.

Uyu muturage avuga ko kuba bafashwe yifuza guhabwa ubutabera bwuzuye.

Yagize ati: “Ndifuza ko nafashwa ubu kurya bigiye kuba ikibazo kandi nari narashatse aho nkura. Ndifuza ko leta yazamfasha kuko ngiye kugira inzara”.

Iyamuremye avuga ko yatemewe insina 34 ziganjemo izari ziriho ibitoki bihwanye n’amafaranga ibihumbi magana atatu(300,000Frw).

Amakuru atugeraho Avuga ko abatawe muri yombi bafashwe kuwa mbere Tariki 21 Mutarama 2024, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe iperereza rikomeje.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gicumbi

Related posts