Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ghana: Indaya zazamuye ibiciro abagabo baririmba urwo babonye.

Ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi muri Ghana cyashegeshe abantu mu ngeri zose, byatumye indaya nazo ziyemeza kuzamura ibiciro.

Iyi ni inkuru ishingiye kubakobwa bakora umwuga w’uburaya mu gihugu cya Ghana ibintu byatumye abagabo bo muri iki gihugu baririmba urwo babonye kuko bamwe batangaza ko bagiye guhagarika kugura Indaya.

Mu mihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Accra, umurwa mukuru wa Ghana,hagaragara umubare munini w’indaya zirimo izikomoka muri Nijeriya, Côte d’Ivoire na Liberiya ziba zitembera zishaka abakiriya.

Benshi muribo bavugaga ko basaba amadorari 7 ku muntu ushaka kubasambanya mu gihe gito kiri hagati y’iminota 15 na 20 n’amadolari 40 kushaka ko bararana ijoro ryose.

Kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryagize ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa na serivisi mu bice byinshi by’isi, abakora imibonano mpuzabitsina muri icyo gihugu ngo ntibashobora gushimisha abakiriya babo ku giciro kimwe na mbere.

Umubare munini w’indaya wongereye igiciro ku kigero cya 100%. Umwe muri zo witwa Vivian, yavuze ko amafaranga yinjizaga yatangiye kumubana make guhera mu Kuboza umwaka ushize.

Icyakora ngo umwaka mushya waje ufite ikibazo kitoroshye. Ati: “Habayeho kwiyongera kw’ibiciro by’ibicuruzwa vuba aha. Kwishyura ubukode bw’inzu birangoye ubu ariyo mpamvu nazamuye igiciro cyanjye. Ibiryo birahenze cyane muri iyi minsi. Ndambara, n’ibindi byose. Ntabwo rero nshobora kugabanya igiciro cyanjye”.

Uyu mukobwa wicuruza kandi yavuze ko ibiibazo by’amafaranga byugarije igihugu biri kubuza abakiriya be kumugana.

Benshi mu batuye muri aka gace bavuga ko izi ndaya zamaramaje aho bavuga ko zimaze abagabo babandi kuburyo banasaba ubuyobozi kubafasha kurwanya izi ndaya.

Related posts