Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Gen Sultan Makenga yongeye gutangaza icyo abanye-Goma bagomba kwitega nyuma y’ubushotoranyi bwa FARDC

Ingabo za leta ya Congo FARDC ndetse n’imitwe ifatanya nayo irangajwe imbere na FDRL bongeye kugaba ibitero kubarwanyi ba M23 muri teritoire ya Rutshuru isanzwe igenzurwa n’aba barwanyi ba M23 ndetse amakuru ahari akaba yemeza ko iyimirwano yasize FARDC yisubije tumwe muduce yari yarambuwe na M23.

Nubwo kugeza ubu ntatangazo M23 yari yashora, ariko umuyobozi wa M23 mubyagisirikare akoresheje umuvugizi w’aba barwanyi Col Willy Ngoma, yatangaje ko bari barahagaritse imirwano kugirango ikibazo cyabo gikemurwe n’amahanga nkuko bari babyifuje, ariko uyumugabo Gen Dultan Makenga akaba yatanze abagabo kubera ibi bitero aba basirikare ba leta bagabye kuri M23.

Aganira na radio ijwi ry’amerika dukesha ayamakuru, Col Willy Ngoma yatangaje ko banze kwishora mumirwano kuberako hari icyo bari basezeranije amahanga yababuzaga kuyoboka inzira y’intambara, ariko yongeraho ko amategeko mpuzamahanga agenga urugamba avugako utakurwanije kizira kuba wamurasaho cyangwa ukaba wamuhutaza atagutangiye ngo bityo aba barwanyi ba M23 bakaba bari gutanga abagabo ndetse bakaba bongeye kwegura ibikoresho byabo biteguye urugamba.

Uyumuvugizi kandi yatangaje ko ibindi bikorwa bya gisirikare birimo kurasa no gushotorana byaramuka byongeye gushozwa na FARDC ndetse nabo bafatanyije nka FDRL, ngo ntabwo aba barwanyi bazongera gushyira intwaro hasi badafashe umujyi wa Goma, Bukavu ndetse na Masisi ndetse ngo nibiba ngombwa aba barwanyi ba M23 bakaba bazahagarikwa nuko bazaba bamaze guhabwa uburenganzira nkabanyagihugu. ngo ibizarenga kuri ibyo aba barwanyi biteguye kuba banahasiga ubuzima ngo niyo hasigara umwe ari muzima ngo ariko byibuza agahabwa uburenganzira nk’umunyecongo aho gufatwa nkikindi icyaricyo cyose kiyuranye n’ukuri kwicyo aricyo. nyuma yibi yasabye abatuye umujyi wa Goma kuba bakwitegura guhunga ndetse no kwimuka ngo kuko aba barwanyi ba M23 bagiye kubahagurukira.

Related posts