Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Gen Sultan Makenga n’ingabo ze baciye nyirantarengwa ingabo za FARDC ziramenengana.ubutumwa bukomeye bwamaze gushyikirizwa umuyobozi w’umujyi wa Goma. Soma witonze!

Hashize igihe kitari gito umujyi wa Goma ugerwa amajanja n’abarwanyi ba M23 ariko bakaba baragiye bakomwa munkokora n’abasirikare ba Leta ya Congo bakomeje kugenda bababangamira ariko uko bukeye nuko bwije aba barwanyi bakaba bakomeza kugenda baboga runono ngo gahunda bafite nukumvisha abanya-Goma ibyo abatuye Rutshuru bamazemo iminsi itari mike. kurubu rero aba barwanyi bamaze guca nyirantarengwa ndetse kugeza ubu amakuru aturuka kurugamba yemeza ko abasirikare ba FARDC bamaze kugenda basubira inyuma kubera gutinya aba barwanyi ngo cyane ko bafite intwaro zifite ubushobozi buhambaye.

Igitangaje muri iyinkuru ndetse gitangaje kuri ibi biri kubea muri Congo umunsi kumunsi, nukubona abasirikare ba leta bafite ibkoresho bihagije batsindwa ndetse bagasubizwa inyuma n’abo umukuru wa kino gihugu yise inzererezi. kurubu rero aba barwanyi ba M23 bakaba bamaze gutangaza ko kurubu batagifite kwinginga ahubwo bamaze gushyira umutima kurugamba ngo ndetse bidatinze aba barwanyi bagomba gufata umujyi wa Goma aho ngo bazahita bakomereza kumujyi wa Bukavu.

Nubwo Coloneri will Ngoma aganira na Gomanews24 dukesha ayamakuru atigeze avuga igihe babiteganyiriza, ariko uyumugabo yatangaje ko operation yo gufata umujyi wa Goma yamaze gutangirwa ndetse anatangaza ko boherereje ibaruwa ifunguye umuyobozi w’umujyi wa Goma bamumenyesha imyitwarire akwiriye kugira ndetse niyo akwiriye kumenyesha abaturage be bazagira mugihe M23 izaba ariyo iri kugenzura akagace gafatwa nk’agakomeye muri ikigihugu.

Igikomeje kugrana ndetse no gutera umutima mubi abaturage batuye muduce twa bukavu na Goma, nuko nyuma yuko basumberejwe n’izinyeshyamba zidafite imikino na mike, leta yakino gihugu ntakintu nakimwe yigeze ikora kuri iki kibazo ndetse ikaba ikomeje kwicecekera mugihe muminsi yashize aba barwanyi bari basabye guhabwa imirimo muri leta ariko ubuyobozi bukaruca rukarumira.

Related posts