Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gatsibo: Umusaza bamusanze bamutsinze mu murima , ababikoze barimo gushakishwa.

Mu Karere ka Gatsibo , haravugwa inkuru iteye agahinda aho basanze umusaza yapfuye kugeza nanubu ababikoze barimo gushakishwa .

Ni umusaza w’ imyaka 61 y’ amavuko wo mu kagari Kagari ka Nyabikiri,Umurenge wa Kabarore,mu Ntara y’Ibirasrazuba.

Birakekwa ko abishe uwo umusaza ari abagizi ba nabi.

Inkuru mu mashusho

Byabaye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 12 Kamena 2023.

URUJENI Consolee,  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore yibwiye umuseke dukesha ino nkuru ko bikekwa ko yaba yishwe n’inkoni yakubiswe.Mu magambo ye yagize ai”Twayamenye ejo , amakuru twayahawe n’abayobozi, tujyayo dusanga bamutsinze mu murima.Urebye ni abagizi ba nabi kuko bamwishe bamukubise cyane.”

Uyu muyoboziavuga ko iperereza kuri urwo rupfu ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi,agasaba abantu kujya birinda kwihanira.Ati “Ni ukwirinda kwihanira kuko ntabwo twamusanze mu murima we,biragaragara ko ashobora kuba yarakubiswe,turasaba abaturage yuko batajya bihanira mu gihe umuntu bamubonye ari ho atagomba kuba ari cyangwa ari mu isanbu yabo, bajya babibwira ubuyobozi cyangwa bakarega nkuko amategeko abiteganya ,abantu bagakurikiranywa ku byo baba bakoze.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Kiziguro, kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Related posts