Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gatsibo: Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye amashuri.

Mu karere ka Gatsibo imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye mu ijoro ryo  kuwa Gatanu rishyira Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Gashyantare 2024, yasenye ibyumba bibiri by’amashuri mu ishuri rya Ngarama TSS inasambura inyubako abanyeshuri b’abakobwa bararamo.

Amakuru avuga ko nubwo iyo mvura yari ivanzemo umuyaga, yaguye mu Murenge wa Ngarama yasambuye igisenge cy’aho abanyeshuri basanzwe barara ariko nta munyeshuri wapfuye cyangwa ngo akomereke nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard, yavuze ko imvura yasenye ibyumba by’amashuri ndetse n’inyubako abanyeshuri bararamo (Drotoire) ariko nta wakometse ndetse ntawe ibyo biza byahitanye.

Ubwo twaganiraga nawe ku murongo wa telefoni yahamije ko harimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibisenge byasambutse bisubizweho ku nyubako abanyeshuri bararamo ndetse n’ibyo by’amashuri.

Yagize ati: “Abakozi bacu bagezeyo kugira ngo barebe ko amabati yasambutse yasubizwaho kugira ngo abana bskomeze bige.”

Visi Meya Sekanyange yakomeje ati: “Icyo twabwira ababyeyi ni uko abana bose ntawagize ikibazo kandi harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo amabati yavuye ku gisenge asubizeweho.”

Intara y’Iburasirazuba ikunze guhura n’ibiza biterwa n’umuyaga bikunze gusambura amazu y’abaturage ndetse bikangiza amashuri n’ibindi bikorwa remezo.

Amabati yagurutse

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Gatsibo.

Related posts