Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gatsibo: Abana bari bagiye gushaka ibicanwa , bagiye kwidumbaguza ibyari ibyishimo byahindutse amarira!

 

Mu murenge Kabarore, mu karere ka Gatsibo, abana batatu barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe bari kuva mu mudugudu wa Mishenge gushaka inkwi, bageze kabeza abahungu babiri muri bo bashyize hasi ibicanwa byabo bajya mu mugezi koga ibyo bakunze kwita kwidumbaguza maze birangira bahaburiye ubuzima.

Bamwe mu baturage bamenye aya makuru mbere, bavuga ko ngo bayabwiwe n’aka kana k’agakobwa Kari kumwe nabo, ubwo kagendaga kuruka mu muhanda ngo kabatabariza

Abaturage bari batabaye bwa mbere Kandi bavuga ko babajwe cyane n’urupfu rw’aba bana rutunguranye bakanavuga ko aka kanogo karimo aya mazi katahahoze bityo bagasaba ko kakurwaho kadakomeza gutwara ubuzima bw’abana dore ko ngo n’aya mazi aherere mu nkengero z’ingo z’abaturage bafite abana.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Amazi inkomoko yayo ni Ruburura bubatse iva Kabarore, ayo yose ava kuri Hotel araza akagera ahantu bita kuri Nyiramahwera, Yaba kuri Nyiramahwera akambuka akagera ku kigega cyambuka kijya Kinteko munsi y’agakiriro, akaza akabona kugera hano, kuko cyera hano ntamazi yahabaga”.

Aba baturage bavuga Kandi ko iyi Ruhurura yabazengereje usibye no kuba ibiye abana babo ngo ntan’imyaka bajya bahinga ngo basarure ihita yicwa n’amazi akenshi aturuka kuri iyi Hoteri y’akarere ndetse no ku gakiriro. Bavuga Kandi ko basabye n’umuganda ngo babe bashyirirwaho intindi zo kwambukiraho nabyo byaranze bavuga ko byabayobeye.

Aka gace ka Kabeza iyi Ruhurura irimo bavuga ko ubusanzwe Ari inzira nyabagendwa icamo abantu benshi mu ngeri zitandukanye kuko bahaca bajya ku mashuri,ku isoko, ku mugezi, n’abandi bityo bakaba bavuga ko usibye no kuba abana bahaburiye ubuzima ejo n’umuntu mukuru yahagwa.

Urujeni Console, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore yatangaje ko iyi Ruhurura Atari Ruhurura koko ahubwo ngo ari amazi aturuka mu misozi, maze asaba ababyeyi Bose muri rusange gukumira abana kujya muri aya mazi.

Gitifu yagize ati “Ruhurura ifite Aho iri Kandi iratwikiriye, hanyuma amazi ya Ruhurura ndetse n’andi mazi twavuga ko aterwa n’imvura, rero nkavuga ngo muri ino minsi nibamenye ko amazi ahari aturuka mu misozi ahubwo bakomeze baba hafi y’abana babo bakurikirane ko nta mwana wayogeramo”.

Uyu muyobozi Kandi yahise avuga ko imibiri y’aba Bana bombi yahise ijyanwa mu bitaro ngo ikorerwe isuzumwa.

Ababyeyi b’aba bana ntibabashije kugira icyo batangaza cyane ko bari bafite intege nke gusa mu rwego rwo kubafata mu mugongo ubuyobozi bukaba bwabemereye kubafasha kubashyingura.

Related posts