Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gatsata: Nyuma y’ uko umukobwa yanze ko baryamana yahisemo gusambanya inkoko y’ umuturanyi, inkuru irambuye

Ifoto igaragaza tumwe mu duce two muri Gatsata.

Umusore witwa Uwurukumdo Olivier w’ imyaka 31 y’ amavuko yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gusambanya inkoko y’ umuturanyi bikavugwa ko impamvu yabikoze ari ukubera ko umukobwa yanze ko baryamana.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Muremera , mu Kagari ka Karuruma , mu Murenge wa Gatsata , wo mu Karere ka Gasabo.

Bivugwa ko uyu musore yari acumbikiwe na Uwizeyimana Alphonsine w’ imyaka 37 y’ amavuko ari na we nyiri iyi nkoko yasambanyijwe.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Gicurasi 2022, nibwo aya makuru yamenyekanye ko uyu mugabo yari amaze gusambanya iyi nkoko inshuro zigera kuri 5 inkoko ikaba yari yarangiritse cyane nk’ uko bigaragara.

Uyu mugabo mbere yajyaga akundana n’ umukobwa witwa Muragijimana Marie Loise w’ imyaka 21 y’ amavuko akanga ko baryamana kandi we abishaka ibi nibyo byatumye yiyemeza gusambanya inkoko y’ umuturanyi we.

Kuri ubu uyu mugabo yamaze gushyikirizwa RIB ya Gatsata mu gihe hagikomeje iperereza kuri icyi cyaha aregwa.

Related posts