Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Gasabo:Abakozi ba Kompanyi itwara ibishingwe bakurikiranyweho gukubita umwana bikarangira bamwambuye ubuzima.

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimihurura haravugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwana uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko aho bivugwa ko yishwe n’abasanzwe bakora akazi ko gutwara imyanda muri kompanyi (company) yitwa AGRONI LTD.

Umubyeyi wa nyakwigendera witwa Mukambayire Donatha avuga ko yashenguwe cyane n’urupfu rw’umwana we wishwe na abakozi biriya kompanyi biturutse ku kumukubita ubwo yari abashyiriye ibishingwe.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko mu byukuri akwiye guhabwa ubutabera aho yagize ati”nategereje ibisubizo byavuye mu isuzuma ku rupfu rw’umwana wanjy ariko narahebye nkaba rero nsaba inzego z’ibishinzwe kuba narenganurwa kuko birababaje”.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twagerageje kuganira n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ntibyadukundira gusa mu kiganiro n’umuyobozi wa iriya kompanyi (company) itwara imyanda Bwana Mitali Diogene  yadutangarije ko mu byukuri nta mukozi twatumye gukora ibyaha.

Yagize ati”abakozi bacu tubatuma gukora akazi ntawe dutuma gukora ibyaha uwaba yarakoze ibinyuranyije nibyo dufitanye mu masezerano agakora ibyaha agomba gukurikiranwa n’amategeko byamuhama akabihanirwa”

Gusa mu makuru twabashije kumenya ni uko abakekwaho gukora iki cyaha bakiri abakozi b’iyi kompanyi (company).

 Src: BTN Tv

Related posts